Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023, ni bwo shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yatangiye aho REG BBC na Patriots BBC zitwaye neza umwaka ushize zamanutse mu kibuga.Â
Ku isaha ya saa 19:00 PM ni bwo REG BBC yamanutse mu kibuga ihanganye na Orion BBC yazamutse mu cyiciro cya kabiri ari iya kabiri.Â
Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Kepler aho agace ka mbere karangiye REG BBC ifite amanota 23 kuri 15 ya Orion BBC, agace ka 2 nabwo REG BBC yakihariye karangira ari amanota 26 ku 10;
Agace ka gatatu karangiye ari amanota 26 kuri 20, agace ka nyuma REG igatsinda 28 kuri 6, umukino urangira REG BBC itsinze amanota 103 kuri 51 ya Orion BBC. Muhizi Prince wa REG BBC niwe watsinze amanota menshi agera kuri 19.Â
Orion BBC yatangiye urugendo rwayo mu cyiciro cya mbere
Ku isaha ya saa 21 hahise hakurikiraho umukino w'injyanamuntu wahuje Patriots BBC yabaye iya kabiri muri shampiyona iheruka, aho yahuye na K Titans BBC yatwaye igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya kabiri.Â
Ihangana hagati ya Patriots BBC na K Titans ryari ku rwego rwo hejuru
Uyu mukino nawo wabereye ku kibuga cya Kepler, agace ka mbere karangiye Patriots BBC ifite amanota 22 kuri 20, agace ka kabiri K Titans irigaranzura igatwara ifite amanota 28 kuri 26, agace ka 3 Patriots BBC ikegukana ku manota 26 kuri 16, naho agace ka nyuma K Titans igatsinda Patriots BBC inayisuzuguye amanota 34 kuri 11.Â
Umukino warangiye K Titans BBC ifite amanota 98 kuri 85 ya Patriots BBC. Munyeshuri Thierry K Titans iherutse kugura muri Espoir BBC, ni we watsinze amanota menshi agera kuri 42.
Kuri uyu wa Gatandatu harakomeza imikino y'umunsi wa kabiri, aho saa 13:00 APR BBC iri bwakire RP IPRC Musanze, naho 15:00 Tigers BBC yakire RP IPRC Huye imikino yose ikaba iri bubere muri Kepler.Â
REG BBC yatangiranye imbaraga nk'izo yatwaranye igikombe umwaka ushize