Perezida Kagame yagaragaje ibintu by'ingenzi bigomba gukemuka vuba na bwangu muri 2023 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yavuze ko mu mwaka wa 2023 abayobozi bakwiriye guhindura imikorere ndetse avuga ko uyu mwaka ugomba gusiga hari ibikemutse nk'ikibazo cy'ibirarane by'imishinga y'abaturage,ikibazo cyo gutwara abantu n'ibindi,icy'ubwiyongere bw'imisoro,imitangire ya serivisi no kujya mu mahanga gukabije ku Banyarwanda.

Ibi Perezida Paul Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 09 Mutarama 2023,ubwo yayoboraga umuhango wo kurahira kwa Dr Kalinda François Xavier uherutse kugirwa Umusenateri, ngo asimbure Dr Iyamuremye Augustin weguye ku mpamvu z'uburwayi.

Perezida Kagame yavuze ko ari byiza kuba Dr Kalinda atangiranye n'umwaka bityo we na bagenzi be bakwiriye gutekereza imikorere mishya,bakibaza icyo bakora kitari gisanzwe.Ati "dukwiriye kuba twiteguye kugendera kuri iyo ngendo yongera imbaraga izana ibishya byiyongera ku byiza tumaze kugeraho,tugakomeza iyo nzira."

Yagize ati "Iteka dukwiriye gushaka icyahinduka,cyatuzanira ibishya twifuza,cyaduteza imbere kurusha ntibibe uburyo busanzwe tugenderamo.Niba dushobora kwihuta tugatera intambwe ijana ku munsi,ntabwo bikwiriye kugarukira kuri 60.Ntabwo bikwiriye kugarukira aho bikwiriye kugera kuri izo 100 kuko biba bishoboka.

Kandi bikava mu mvuko kuko turavuga cyane bikagarukira aho.Ariko hari ikigomba kuvamo nicyo tugaragaza.Imvugo nziza,ibyo tuvuga tugiye gukora ntabwo bitanga umusaruro.Ujya kureba ku musaruro ugasanga ntungana n'isezerano wahaye abantu."

Perezida yakomeje avuga ko hari ibigomba guhinduka muri 2023 birimo n'izamuka ry'imisoro aho yagize ati 'Kuremereza Imisoro si byo byatuma ubona imisoro myinshi'.

Yagize ati "Umwaka wa 2023 uje ukurikira imyaka twagize ingorane zitandukanye ubukungu bwarazahaye.Ukwiriye kuba umwaka wo kubaka,wo kongera kuzamura imibereho y'abanyarwanda,kuzamura iterambere ryacu nkuko mbere byari bimeze."

Yakomeje ati "Hari byinshi bbigenda bivugwa hanze,ibyo abaturage bagenda bavuga banenga,bagira bate,ndashaka ko tubyitaho......iCYA MBERE hari ibirarane dufite byo abaturage batubwiye aho twagiye hirya no hino.Ugasanga ibintu twasezeranyije bimaze umwaka ,2,3,4 cyangwa 5 bitaragejejwe ku baturage.Ndetse wabaza impamvu ku bari babishinzwe ntigaragare,bitavuze ko hari icyabuze kuko ntibakivuze ngo kiboneke.Ugasanga harimo uburangare."

Yakomeje ati "Kugira ngo abantu bashobore gukora imirimo yabo mu buryo bwa buri munsi, baragenda.Numvise ko hari ikibazo cyo gutwara abagenzi,abaturage uko bagenda,amabisi cyangwa iki,mu buryo buboroheye,barambwira ko hari ikibazo.Ibyo nibyo numva hanze mu baturage mu babishinzwe ntawe urakingezaho....Muve hano mujya gukurikirana uko ikibazo gikwiye gukemuka.Mugishakire umuti gikemuke."

Ikindi kijyanye n'ibyo wenda kijyanye n'ibindi byinshi,hari ibibazo bitandukanye bitandukanye bambwira kijyanye n'imisoro.Imisoro ifite uko idindiza ishoramari mu bikorera,sinzi impamvu bitasuzumwa abantu bakareba imisoro impamvu yayo....uburyo bw'inyoroshyo kuko n'imisoro ntigabanuka ahubwo iyo babyize neza iriyongera.Ntabwo bivuze ko kuremereza imisoro aribyo biguha imisoro myinshi."

Perezida Kagame yavuze ko hari ababishinzwe babizi babyiga bakabona igisubizo cyiza cyatuma itaba ikibazo ahubwo ikwiye kwiyongera aiko yorohejwe.

Ikindi kibazo yavuze ko 'kitajya kiva mu nzira,kimaze imyaka myinshi" kandi kizamura ubukungu bwacu kuko bugishingiyeho ni ugutanga serivisi mu buryo bunoze."

Ati "Ntabwo numva impamvu ibintu twabiremereza...ikintu kigomba gukorwa iminota 5 kigakorwa isaha,icyagakozwe mu munsi kigategereza icyumweru,igishobora gukorwa icyumweru kigategereza ukwezi.Ntabwo numva twagakwiriye kumvikana nabyo.Abayobozi bari hano mukwiriye kuba mubyumva kuko tubivuze inshuro nyinshi.Mukwiriye gusubira inyuma uyu mwaka mushya tugiyemo bigahinduka.Ndabasezeranya ko ku ruhande rwanjye ikigomba gukorwa ngo ibintu bihinduke nzagikora."

Yavuze ko ikintu cya mbere gikwiye gukorwa ari "accountability" cyangwa se kwiha inshingano ku kintu kigatungana vuba.Ati "Ndaza kubaremerera ku kintu cya "accountability"... ndabibasezeranya."

Yavuze ko ikindi kigomba gukosoka ari ukuntu abayobozi bajya hanze ari urujya n'uruza.Ndaza kubishyiraho feri,hagomba kugenda abagomba kugenda babanze babisobanure.Minisitiri w'Intebe urabe unyumva,bizajya bihera iwawe.Hari ibintu bibiri,iyo ugenda ugendera ku mari ya leta,icya kabiri wakoresheje igihe cya leta wagombaga kugira ibindi ukora.

Ntabwo rero abantu bazajya bagenda urujya n'uruza.Bizajya bibanza bisobanuke neza tunabibaremo inyungu igihugu kibifitemo.Ntabwo mvuze ko bizahagarara ahubwo tuzabiremereza bibagore,utasobanuye neza uwo ntaho azajya ajya.Dukurikirane ngo 'niba ntaho yagiye afite icyo ari gukora'nibyo bizagabanya biriya birarane biri mu giturage njyayo bakambwira ibintu bimaze imyaka ingahe bitashobotse kandi bidafite igisobanuro ngo ntabwo byashobotse kubera impamvu runaka.Abantu bazajya babikurikirana barebe impamvu ikwiye."

Perezida Kagame yasabye Minisitiri w'Intebe kumufasha gushyiraho Feri kuri aba bakozi bahora bajya hanze aho kwita ku mibereho myiza y'abaturage.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yavuze-ibintu-bigomba-gukemuka-vuba-na-bwangu-muri-2023

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)