Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'ibiro bya Minisitiri w'Intebe kuri uyu wa 6 Mutarama 2023, rishyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe Dr. Edourd Ngirente niryo ryemeje ishyirwa muri Sena rya Dr Kalinda.
Bagize bati 'None kuwa 6 Mutarama 2023, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize Dr Francois Xavior Kalinda umusenateri muri Sena y'u Rwanda.'
Dr Francois Xavier Kalinda agizwe Senateri nyuma y'uko Dr. Iyamuremye Augustin yeguye kubera uburwayi mu Ukuboza umwaka ushize wa 2023, ndetse akava no ku mwanya wo kuba Perezida wa Sena y'u Rwanda.
Ku wa 8 Ukuboza 2022, ubwo Dr. Iyamuremye yagezaga ubwegure bwe kuri Sena yavuze ko uburwayi afite butamwemerera gukomeza inshingano yahawe, avuga ko atakemera kuyoborera Sena y'u Rwanda mu gitanda, cyangwa ngo ananirwe kurira amasikariye ajya mu cyumba cy'inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena.
Dr Francois Xavier Kalinda yaboneye izuba mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, afite impamyabushobozi y'ikirenga mu by'amategeko y ;ubucuruzi yavanye muri Kaminuza ya Ottawa muri Canada.
Dr Kalinda yabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'Umuryango w'Afurika asimbuye Depite Celestin Kabahizi weguye, hari mu mwaka w' 2015. Kuri ubu yari umwe mu bagize urwego rwa Kaminuza rushinzwe imyigire n'imyigishirize, dore ko yanabaye umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda igihe kitari gito mu ishami ry'amategeko.
Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Kagame-yashyizeho-Senateri-mushya