Perezida wa Rayon Sports yavuze kuri Youssef n'abakinnyi bashya bashobora kugurwa, umupira awujugunyira FERWAFA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko umunya-Maroc Youssef Rharb wanyuze muri iyi kipe bagiranye ibiganiro ariko na none bategereje icyo FERWAFA izababwira ku mubare w'abakinnyi bagomba kongerwamo.

Rayon Sports iheruka kwandikira FERWAFA iyimenyesha ko nubwo bababwiye ko abakinnyi ari 30 bazakoreshwa ariko hari amabwiriza atarahinduwe yavugaga ko abakinnyi bagomba kuba 33.

Iyi kipe yari isigaranye imyanya 2, nyuma yo kongeramo Luvumbu isigaranye umwanya umwe, ikaba iri mu ihurizo mu gihe FERWAFA itakwemera ubusabe bwa yo.

Uwayezu Jean Fidele yavuze ko abandi bakinnyi bashobora kongeramo, bizaterwa n'imyanya bazaba basigaje.

Ati "byose bizaterwa n'imyanya kuko ubanza mwarabimenye twandikiye FERWAFA, yaratubwiye itwoherereza ingengabihe y'imikino yo kwishyura ko abakinnyi batagomba kurenga 30 ariko hari amabwiriza hataraza andi ayavuguruza avuga 33, turabandikira ntibaradusubiza."

"Ni ukuvuga twari dufite imyanya 2 isigaye, badusubije bakumva ubusbe bwacu twaba dufite imyanya 5 icyo gihe twakomeza kubaka ikipe n'ahandi ariko batadusubije mu buryo dushaka twaba dusigaranye umwanya umwe, twashakamo rutahizamu nimero 9 ni we turimo dutekereza. "

Kuri Youssef uheruka muri iyi kipe mu ntangiriro za 2022 n'ubundi akaba ugomba kugaruka bamutijwe na Raja Cassablanca, yemeje ko ibiganiro byabaye ariko bizaterwa n'icyemezo FERWAFA izafata.

Ati "Youssef rero twarimo tuganira ariko bizaterwa n'icyemezo FERWAFA izafata, igisubizo izaduha ni bwo tuzamenya uko tubigenza. "

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu munya-Maroc ibiganiro byarangiye isaha n'isaha agomba kuza cyane ko n'itike y'indege ye ishobora kuba yaramaze kuyohererezwa.

Youssef Rharb yamaze kumvikana na Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-rayon-sports-yavuze-kuri-youssef-n-abakinnyi-bashya-bashobora-kugurwa-umupira-awujugunyira-ferwafa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)