Ikipe ya Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri cya shampiyona yiyunga n'abafana ubwo yanyagiraga Musanze FC ibitego 4-1 mu mukino wabereye kuri stade ya Muhanga.
Uyu mukino w'umunsi wa 16 wa shampiyona watangiye utinzeho iminota isaga 10 kuko abakinnyi ba Rayon Sports bari bambaye amasogi y'umweru kandi na Musanze FC yambaye amasogi y'umweru.
Impaka ku mpande zombi zatindije itangira ry'umukino.
Kera kabaye saa Saa 15:41 ni bwo Umusifuzi Rulisa Patience na bagenzi be bari kumwe n'abakinnyi b'impande zombi,basohotse mu rwambariro umukino uhita utangira.
Rayon Sports yatangiranye inyota nyinshi byatumye ku munota wa 8 gusa umunyezamu Ntaribi Steven akuramo umupira ukomeye wari mu kirere arasimbuka awushyira muri koloneri.
Bidatinze ku munota wa 13,Mitima Isaac yafunguye amazamu ku gitego cyiza yatsinze nyuma y'umupira mwiza yahawe na Moussa Camara acenga myugariro, aroba umunyezamu Ntaribi.
Rayon Sports yahise yongera kuzamukana umupira,hanyuma Moussa Camara afata umupira ari wenyine mu rubuga rw'amahina,atera ishoti rikomeye ryagaruwe n'umutambiko w'izamu umupira ujya hanze.
Ku munota wa 19,Musanze FC yabonye igitego cyo kwishyura nyuma y'aho Namanda Luke Wafula,yahinduye umupira avuye ku ruhande, umunyezamu Hakizimana Adolphe ananiwe kuwufata, usanga Peter Agblevor uwukoraho gato werekeza mu nshundura.
Ku munota wa 30,Nduwayo Valeur yahawe umupira na Wafula, atera ishoti rikomeye ryashyizwe muri koruneri na Hakizimana Adolphe.
Musanze FC yagerageje gukanga Rayon Sports inshuro nyinshi mu gice cya mbere ariko ntibyayikundira kubona ikindi gitego.Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-1.
Ku munota wa 50,Rayon Sports yinjije igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe mu rubuga rw'amahina na Ganijuru Elie, Nsengiyumva Isaac aritsinda.
Rayon Sports ntiyongeye guha agahenge na gato Musanze FC kuko ku munota wa 54 yahise ishyiramo igitego cya 3 kuri coup franc yatewe neza na Ndekwe Felix ku ikosa rya Uwiringiyimana, umupira ukorwaho mu kavuyo ukubita igiti cy'izamu, ugarutse ushyirwa mu izamu na Ngendahima Eric n'umutwe.
Ku munota wa 57,Ndekwe Felix yinjiranye umupira, ageze hafi n'urubuga rw'amahina atera ishoti rikurwamo na Ntaribi,umupira ujya muri koruneri.
Musanze FC yotswaga igitutu cyane,yarokotse ikindi gitego ku munota wa 63 ubwo Iraguha Hadji yahinduraga umupira imbere y'izamu, Moussa Camara wari wacomotse atera ishoti rikomeye umupira ushyirwa hanze n'umunyezamu.
Ku munota wa 70,Iraguha Hadji yongeye gucomekera umupira Moussa Camara bari bacomokanye, ateye mu izamu ukurwaho na Ntaribi ujya muri koruneri.
Musa Esenu yatsinze igitego cya kane cya Rayon Sports ku munota wa 71,ku mupira wari uvuye muri Koloneri.
Umukino warangiye Rayon Sports yiyunze n'abafana bayo itsinda ibitego 4-1 nyuma y'uko yaherukaga gutsindwa imikino 3 iheruka na Etincelles,APR FC na Gasogi United.
Rayon Sports ifashe umwanya wa gatatu n'amanota 31 inganya na APR FC ya kabiri ndetse aba baranganya ibitego 9 bazigamye.
Iyi kipe yambara ubururu n'umweru izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu yakirwa na Mukura VS.