Rayon Sports yatangiye imyitozo ifite Luvumbu na Rwatubyaye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Héritier Luvumbu uheruka gusinya amasezerano y'amezi atandatu muri Rayon Sports yamaze gutangira imyitozo yitegura imikno yo kwishyura muri shampiyona y'u Rwanda.

Rwatubyaye Abdul nawe yakoze imyitozo yoroheje hanze y'ikibuga, bivugwa ko shampiyona izagaruka ahageze neza.Hari icyizere ko kuwa 20 Mutarama 2023 azaba ameze neza 100%,ikina na Musanze FC.

Rayon Sports izasubukura shampiyona ikina na Musanze FC yari yayitsinze ibitego 2-0 mu mukino yayakiriyemo i Musanze.

Iyi kipe kandi yakiriye muri iyi myitozo umukongomani utaha izamu bivugwa ko ashobora gusimbura Youssef Rharb ngo wabuze.

Rayon Sports yatangiye neza shampiyona ariko irangiza nabi igice cya mbere kuko yatsinzwe imikino 3 yikurikiranya.

Ubu iri ku mwanya wa 5 n'amanota 28 aho irushwa amanota 2 na AS Kigali ya mbere.

Rayon Sports na Kiyovu Sports zamaze kwandikira Akarere ka Muhanga zigasaba kuzakirira imikino yo kwishyura ya Shampiyona kuri Stade ya Muhanga.

Ibi bibaye nyuma y'uko mu mpera z'umwaka ushize wa 2022, FERWAFA yamenyesheje amakipe yari asanzwe yakirira imikino yayo kuri Stade ya Kigali ko igiye guterwamo ubwatsi bushya, bityo akaba agomba gushaka ahandi azerekeza.

Amakipe arebwa n'iki cyemezo arimo Police FC, AS Kigali, Kiyovu Sports, Rayon Sports, Gasogi United FC, Gorilla FC, APR FC ndetse n'Ikipe y'Igihugu "Amavubi".




Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yatangiye-imyitozo-ifite-luvumbu-na-rwatubyaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)