Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Mutarama 2023,yatashye ku mugaragaro utuzu 26 tw'abarinda umupaka, inzu enye zizakorerwamo ibikorwa byo kuwugenzura n'inzu z'ubwiherero enye ( 4 ),ku mupaka uyihuza n'u Rwanda,
Ibi byakozwe mu rwego rwo gukaza umutekano ku mupaka wayo n'uRwanda,nkuko amakuru dukesha UMUSEKE abitangaza.
Iki gikorwa cyayobowe na Guverineri wa Kivu ya Ruguru Lt Gen Ndima Kongba, ku mupaka wa Goma n'Akarere ka Rubavu.
Guverineri wa Gisirikare wa Kivu ya Ruguru, Lt Gen Constant Ndima Kongba yavuze ko bizafasha gukemura ibibazo by'umutekano bikunze gukorwa ndetse no guca intege ibyaha byambukiranya imipaka.
Yagize ati ' Biri mu ntego za Perezida Felix AntoineTshisekedi kuva yajya ku butegetsi aho ashaka kuvugurura umutekano no guca intege ibiwuhungabanya.'
Gahunda yo kubaka inyubako zigenzurrirwamo umutekano w'umupaka ibaye mu gihe hashize amezi arenga arindwi umubano w'ibihugu byombi urimo igitotsi.
Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, ibintu yaba u Rwanda n' uyu mutwe bahakanye bivuye inyuma.
Hari abanyepolitiki bakomeye muri RD Congo basabye ubutegetsi bwa Tshisekedi kubaka urukuta runini rutandukanya ibihugu byombi kuva i Goma kugera mu bice bambuwe na M23.
IVOMO:UMUSEKE