Uyu mwarimu yatawe muri yombi ku wa 4 Mutarama 2023, asanzwe aho yari atuye mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata mu Kagari ka Nyabimata ho mu Mudugudu wa Rwerere.
Kugeza ubu uyu mwarimu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muganza mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha.
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Murangira B. Thierry yavuze ko iki cyaha uyu mwarimo yagikoze mu bihe bitandukanye, aboneraho kwihanangiriza abakijandika mu byaha nk'ibi.
Ati " RIB iributsa Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk'iki cyo gusambanya umwana, ikanakangurira abantu gukomeza kwirinda guhohotera abana kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko. Inakangurira kandi abantu bose kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe hari ahagaragaye ibikorwa nk'ibi bihohotera abana.'
Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n'ingingo ya 4 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.
Iri tegeko rivuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y'imyaka 14 ugihamijwe ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.