Rumaga yasohoye igisigo kiri mu cyiciro kibi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gisigo gifite iminota 10' n'amasegonda 49', Rumaga yagisohoye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 1 Mutarama 2023.

Yabwiye InyaRwanda ko yacyanditse ashaka kwibutsa abatahira ubuvanganzo Nyanka ari bumwe mu bukwiye kubungabungwa, cyane cyane haremwa amazina y'inka mashya cyane kurusha gufata mu mutwe Inka zimwe aho ujya mu rubanza ugasanga amazina y'inka avugwa akenshi ntahinduka.

Rumaga avuga ko iki gisigo ari kimwe mu bigize Album 'Mawe' aherutse gusohora. By'umwihariko iki gisigo ni ubwoko bw'ubusizi butamenyerewe ariko kandi amazina y'inka nayo aba mu ngeri z'ubusizi, cyane ko agerageza kwerekana uburyo ibisigo byaturwaga mu Rwanda rwo hambere ku ngoma ya cyami.

Aho ibisigo byatorwagwa bigaturwa mu majwi atatu ariyo, Urugera: Ijwi ryo hejuru umusizi yanzikiragamo akiri kure y'ibwami avunyisha, ngo bamuhe karibu avuge ikimugenza.

Hari kandi Amataga/irarire: ijwi riririmbitse ariko riciye bugufi, ubu buryo bukaba bwarakoreshwaga umusizi yegereye ibwami mu rwego rwo kudakangaranya iby'ibwami, yirinda kuhinjira asahinda.

Iyo umusizi yamaraga guhabwa karibu ibwami rero, yanzikaga igisigo mu buryo bw'inkuru, uburyo bworohereza abakumva kumva ibyo uvuga, aha niho abikirizi babaga batora igisigo bakagisigurira umwami cyangwa undi kigenewe ibwami.

Rumaga avuga ko iki gisigo yagifatiye amashusho mu Bigogwe. Ashimira cyane abamufashije mu itunganywa ryacyo by'umwihariko Ngabo Karegeya, uzwi nka Ibere rya Bigogwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Uyu musizi anashima abaturage bo mu Bigogwe bamufashije kwisanga muri aka gace bakamwakira, bikamufasha gukora amashusho arimo ubuzima.

Rumaga avuga ko yakoze iki gisigo mu rwego rwo kwifuza kugarura umuco wo kuvuga inka 'z'iwacu no kugerageza kwerekana uburyo n'inzira amazina y'inka aremwa, n'uko aturwa ku kuva ku myoma n'amahamba'.

Muri muzika, Rumaga aherutse gushyirwa ku rutonde rw'abahanzi bashya batanga umuziki 'Best New Artist' mu bihembo 'The Choice Awards' bya Isibo Tv. 

Rumaga yasohoye amashusho y'igisigo yise 'Inyana y'inyange Imaragahinda' kimwe mu bigize album ye yise 'Mawe'


Rumaga avuga ko yakoze iki gisigo mu rwego rwo kugarura umuco wo kuvugira inka


Album 'Mawe' ya Rumaga iriho ibisigo 111 iboneka ku rubuga rwa www.sigarwanda.com

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INYANA Y'INYANGE IMARAGAHINDA' YA JUNIOR RUMAGA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124476/rumaga-yasohoye-igisigo-kiri-mu-cyiciro-kibizwi-nkamazina-yinka-video-124476.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)