Sosiyete sivile irasabwa kujya mu magereza kureba ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa uko bikwiye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu bamwe bibwira ko iyo umuntu yafunzwe, yaba ari muri gereza cyangwa ahandi hose hafungirwa abantu by'igihe gito, uburenganzira bwe buba bwarangiye, ariko ibi ntabwo ari ko bimeze kuko n'ubwo umuntu  aba yafunzwe, ariko uburenganzira bwe nk'ikiremwamuntu bugomba kubahwa kandi bukubahirizwa.

Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, Mukasine Marie Claire, avuga ko abantu bibwira ko umuntu iyo yafunzwe uburenganzira bwe buba bwarangiye, ariko ngo siko bimeze, kuko uburenganzira bwe nti burangirira ku marembo ya gereza .

Niyo mpamvu, iyi komisiyo ikangurira imiryango itari iya Leta kujya mu magereza kureba ko uburenganzira bw'imfungwa bwubahirizwa, hanyuma aho isanze hari aho bitagenda neza igatanga inama kugira ngo Leta nayo ihereho ibikosore.

Agira ati 'imiryango itari iya Leta , ikora ku burenganzira bwa muntu n'imibereho, twifuza ko nyuma yo kumenya amahame mpuzamahanga y'uburenganzira bwa muntu yajya ijya mu magereza, mu bigo bifungirwamo abantu by'agateganyo, mu ma kasho ya Polisi cyangwa se mu bigo by'inzererezi, bakareba ko abahafungiwe uburenganzira bwabo bwubahirijwe,noneho ibyo basanzeyo bakaza bakabiyungurura, bakabikorera raporo,  bakoze raporo na komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu igakora indi, icyo gihe Leta nayo izabona aho ihera ikosora ibitagenda neza'

Ubushakashatsi buheruka bwakozwe n'Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n'akarengane, Transparency International, Ishami ry'u Rwanda bugaragaza ko ubucucike mu magereza yo mu Rwanda bugenda bwiyongera aho bugeze ku gipimo cya 174%.

Muri rusange abasaga ibihumbi 84 ni bo bafungiye mu magereza yo mu Rwanda. Abagera ku bihumbi 12 bafunzwe by'agateganyo hatabariwemo abafungiwe muri za sitasiyo za polisi nk'uko byagaragaye mu bushakashatsi bw'uyu muryango bwo muri Gicurasi 2022.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, Me Moise Nkundabarashi, avuga ko akurikije ibyavuye mu bushakashatsi bwa Transparency Rwanda, ubundi buryo buteganyijwe mu mategeko y'u Rwanda butari ugufunga buramutse bukoreshejwe neza byagabanya ubucucike mu magereza ku kigero cya 97,38%.

Hugo Moudiki Jombwe, uhagarariye umuryango RCN , avuga ko nyuma yo guhugura sosiyete sivile zikora ku burenganzira bwa muntu , yizera ko hari umusaruro bizatanga, kuko iyi miryango itari iya Leta  niramuka ihurije hamwe na komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu, hari icyo bizatanga  ariko kandi asaba Leta , kurushaho gukorana na sosiyete sivile  bakareba ko uburenganzira bw'abafunzwe bwubahirizwa ku bipimo mpuzamahanga ndetse n'ibibazo byabo bigacyemuka vuba.

Ati'Leta ikwiye gushyiramo imbaraga ndetse igafatanya na sosiyete sivile, bakareba uburyo uburenganzira bw'abafunze bwakubahirizwa, kugira ngo ibibazo bahura nabyo bijye bhita bishakirwa umuti, nk'ubu komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu igihe igiye gusura amagereza, iramutse ijyanye na sosiyete sivile byakoroha, kuko akenshi sosiyete sivile ntibona uburyo yakwinjiramo yisanzuye, ariko ijyanye na komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu byayorohera kugeramo., bitewe n'imbogamizi zitandukanye, iyi mikoranire iramutse ibaye ihari, byose byagirira akamaro abafunzwe'

Ubusanzwe imiryango itari iya Leta , isanzwe ijya muri gereza gusura imfungwa ariko ngo nta bumenyi buhagije bari bafite bw'ibipimo mpuzamahanga, bareberaho bapima ko uburenganzira ku mfungwa bwubahirizwa.

Kugeza ubu komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu , ivuga ko u Rwanda rugerageza kubahiriza ibipimo mpuzamahanga by'uburenganzira bwa muntu, nkuko bigaragara muri Raporo y'umwaka ushize ,yakozwe muri gereza 14 zo mu Rwanda.

The post Sosiyete sivile irasabwa kujya mu magereza kureba ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa uko bikwiye appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/sosiyete-sivile-irasabwa-kujya-mu-magereza-kureba-ko-uburenganzira-bwa-muntu-bwubahirizwa-uko-bikwiye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sosiyete-sivile-irasabwa-kujya-mu-magereza-kureba-ko-uburenganzira-bwa-muntu-bwubahirizwa-uko-bikwiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)