Ni itangazo uyu muryango wasohoye ku wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022, nyuma y'iminsi hasohowe raporo y'impuguke za Loni ku mutekano muri RDC.
Iyo raporo yagaragaje ibintu bitandukanye bikomeje gutuma umutekano mu Burasirazuba bw'icyo gihugu ukomeza kuba muke harimo imikoranire hagati ya FARDC n'imitwe yitwaje intwaro, imvugo z'urwango zibasiye abavuga Ikinyarwanda muri icyo gihugu zikongezwa n'abanyapolitiki kandi Leta irebera, n'ibindi.
Itangazo rya EU rivuga ko uwo muryango ushyigikiye ko ingamba zafashwe n'imiryango itandukanye ihuza ibihugu byo mu karere, kugira ngo umutekano muri RDC uboneke.
Riti "Uyu muryango washimye ingamba zafashwe n'imiryango ihuza ibihugu byo mu karere birimo ibiganiro bya Nairobi n'ibya Luanda bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo."
Raporo y'impuguke za Loni, yagaragaje ko FARDC ikorana n'imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, umutwe ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu bihe bitandukanye, raporo yagaragaje ko inyeshyamba za FDLR zagiye zirwana ku ruhande rwa FARDC mu ntambara iri kurwana na M23.
FDLR kandi ifatanyije na FARDC, bateye ibisasu mu Rwanda mu bihe bitandukanye mu 2022, bikomeretsa abaturage, byangiza byinshi.
EU yagize iti "Turasaba RDC guhagarika mu buryo bwose no kwirinda ubufatanye bwa FARDC n'imitwe yitwaje intwaro by'umwihariko FDLR no gufata ingamba zikwiriye zo kurinda abaturage."
Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by'umwihariko Abatutsi, bari mu bibasiwe cyane ndetse raporo y'impuguke yagaragaje ko ibiri kubakorerwa bituruka ku mvugo z'urwango zenyegezwa na bamwe mu banyapolitiki n'abandi bavuga rikijyana muri RDC.
Intumwa idasanzwe ya Loni ishinzwe gukumira Jenoside, iherutse gutangaza ko ibiri gukorerwa abo baturage biganisha kuri Jenoside mu gihe haba nta gikozwe.
EU yasabye RDC guhagarika ubwo bugizi bwa nabi n'imvugo z'urwango, no kugeza mu butabera ababigizemo uruhare bose.
Itangazo rikomeza riti "EU kandi yamaganye yivuye inyuma ivangura n'imvugo z'urwango zihamagarira abaturage kujya mu rugomo rwibasira andi matsinda y'abantu hashingiwe ku bwoko cyangwa inkomoko, kandi igasaba ko ababigizemo uruhare bagezwa imbere y'ubutabera."
Uyu muryango washyize n'u Rwanda mu majwi ku gushyigikira umutwe wa M23, urusaba kubihagarika no guhatira uwo mutwe kubahiriza ibyavuye mu biganiro bihuza abakuru b'ibihugu byo mu karere.
Leta y'u Rwanda imaze igihe ihakana gushyigikira uwo mutwe, ikavuga ko ibyo M23 irwanira ari ibibazo by'abanye-Congo ubwabo kandi byavuye ku kutubahiriza amasezerano uwo mutwe wari waragiranye na Guverinoma.
Mu ijambo risoza umwaka wa 2022, Perezida Paul Kagame yavuze ko gushinja u Rwanda guteza umutekano muke muri RDC, bituruka ku gutsindwa k'umuryango mpuzamahanga uhafite ingabo zihamaze imyaka isaga 20 ariko umutekano ukarushaho kuzamba.
Ati "Kugira ngo uku gutsindwa gushakirwe igisobanuro, bamwe mu muryango mpuzamahanga bashinja u Rwanda kabone nubwo babizi neza ko uruhare rwa nyarwo ari urwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n'abandi bo hanze banze gukemura ikibazo bahereye mu mizi."
Kuri ubu muri RDC habarurwa imitwe yitwaje intwaro isaga 130. Ibikorwa by'iyo mitwe byatumye kugeza ubu abaturage basaga miliyoni 27 babayeho nabi ku buryo bakeneye ubutabazi bwihuse.