Ambasaderi w'u Rwanda muri Loni, Gatete Claver yongeye kugaragariza amahanga impungenge z'u Rwanda ku mutekano mucye mu Burasirazuba bwa RDC ko ari ikibazo ku iterambere ry'akarere.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibiganiro ku kubaka amahoro arambye, ibiyahungabanya n'umuti wabyo, Amb. Gatete yongeye gusaba amahanga ubufatanye mu gukemura iki kibazo giherewe mu muzi wacyo.
Yagaragaje ko kubungabunga amahoro mu karere k'ibiyaga bigari ari icyifuzo cy'ibihugu byose byo mu karere, harimo n'u Rwanda, ko ariyo mpamvu u Rwanda rukomeje kugaragaza impungenge z'umutekano mucye muri Kivu y'Amajyaruguru n'Amajyepfo.
Yavuze ko urugomo rukabije n'ihohoterwa bikomeje gukorwa mu burasirazuba bwa DRC, cyane cyane kurwanya Abanyekongo bavuga ururimi rw'Ikinyarwanda, biterwa no kunanirwa kwa Leta ya Kongo idafite ubushobozi bwo kurinda ituze n'umutekano by'abaturage bayo ndetse bikanagira ingaruka ku bindi bihugu bituranyi.
Yagaragaje ko gutotezwa, ivangura, umutekano muke, iterabwoba rihoraho ku gice kimwe cy'abaturage ba Congo byatumye Abanyekongo bagera ku 80.000 bahungira mu Rwanda ndetse n'abandi benshi mu bindi bihugu birimo u Burundi, Uganda, Kenya, na Tanzaniya.
Yavuze ko gukemura ikibazo cy'ubuhunzi no kugera ku mahoro arambye, bisaba gukemura ikibazo haherewe mu muzi wacyo nyir'izina kandi bigakorwa vuba.
Yavuze ko RDC ari icumbi ry'imitwe yitwaje intwaro irenga 130, harimo na FDLR, umutwe wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nk'uko byanemejwe n'Umuryango w'Abibumbye, igitangaje ngo ni uburyo Leta ya Congo yahaye FDLR umwanya ukomeye mu Burasirazuba bwa DRC.
Ingaruka z'ibi byose, ngo ni ibikorwa bya FDLR n'indi mitwe bikomeje guteza ibibazo bikomeye ku baturage ba Congo ndetse bikagira n'ingaruka ku mutekano w'u Rwanda.
Ashingiye kuri ibi ngo u Rwanda ntirushobora kugera ku mahoro arambye rwifuza hakiri ibi bibazo by'umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.
Aha niho Amb. Gatete yahereye asaba akanama gashinzwe umutekano muri Loni, UNSC gufasha akarere kugera ku mahoro arambye muri DRC.
Yavuze ko UNSC idakwiye guhera mu kwerekana ibimenyetso by'umutekano muke muri DRC mugihe irenza amaso impamvu muzi w'uwo mutekano mucye.
RBA