Uko umugabo w'i Kigali yishe mugenzi we amuziza 800Frw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko uwishwe witwa Ntamakemwa Jean Baptiste yatumye uregwa inkwi zo gucana arazimuzanira amwishyuza amafaranga magana inani y'u Rwanda (800F) ariko bikavamo guterana amagambo.

Bivugwa ko uregwa yahise ajya gushaka igiti cyari gikwikiyemo umukoropesho arakizana akimukubita mu musaya (muri nyiramivumbi) nyakwigendera ahita yikubita hasi ata ubwenge bimuviramo urupfu.

Uregwa yemera icyaha akurikiranweho cy'ubwicanyi akanagisabira imbabazi mu nzego zose yabarijwemo n'imbere y'urukiko akaba yaburanye yemera icyaha.

Biteganyijwe ko Urubanza ruzasomwa ku itariki ya 17 Mutarama 2023.

Icyaha cy'ubwicanyi akurikiranweho nikiramuka kimuhamye, azahanishwa igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y'itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uko-umugabo-w-i-Kigali-yishe-mugenzi-we-amuziza-800Frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)