Uko urushinge rw'isaha rutera ni ko Rayon Sports irimo kuva mu rugamba rwo guhatanira rutahizamu na AS Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru benshi bibaza uko izarangira, ni iya rutahizamu Sumaila Moro, umunya-Ghana ukinira Etincelles urimo wifuzwa n'amakipe 2 akomeye mu Rwanda, AS Kigali na Rayon Sports.

Uyu rutahizamu yigaragaje mu mikino ibanza ya shampiyona ya 2022-23 aho mu mikino 15 yatsindiye Etincelles FC ibitego 9, byatumye aba imari ku isoko ry'abakinnyi mu Rwanda muri uku kwezi kwa Mbere 2023.

Rayon Sports ni yo yishyura amafaranga menshi kuri uyu rutahizamu aho yifuza kumutangaho miliyoni 23 z'amafaranga y'u Rwanda ariko zigatangwa mu byiciro kubera ko nta mafaranga iyi kipe ifite bitewe n'ideni rya miliyoni 45 bafitiye umutoza Jorge Paixao bategetswe na FIFA kubera kumwirukana binyuranyije n'amategeko.

Ku ikubitiro Rayon Sports irifuza gutanga miliyoni 15 andi akazashyurwa nyuma, gusa ntabwo uruhande rwa Moro rubikozwa. Uwahaye amakuru ISIMBI yagize ati 'ntabwo bifuza na bo kwisanga mu manza barimo baregana n'ikipe.'

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko AS Kigali yamaze kumvikana na Etincelles kuba yagura uyu mukinnyi kuri miliyoni 20 ndetse n'amakuru adafitiwe gihamya ni uko banasinyanye imbanziriza masezerano.

Moro na Emmy Fire ushinzwe kumushakira isoko bivugwa ko bamaze kumvikana na AS Kigali ku kijyanye n'amasezerano y'uyu mukinnyi agomba kumugenga muri iyi kipe y'Abanyamujyi igisigaye ari ukwishyura amafaranga bumvikanye na Etincelles.

Byitezwe ko uyu munsi ari bwo bari bwicare bagafata icyemezo cy'aho umukinnyi agomba kwerekeza, mu gihe AS Kigali yaba yamaze kwishyura Etincelles, agomba kurara asinye.

Gusa andi makuru ISIMBI yamenye ni uko na none igice cya Rayon Sports bakigitekerezaho ndetse bakaba bashobora kwisanga bagifashe mu gihe AS Kigali yaba yananiwe kwishyura Etincelles aya mafaranga bumvikanye.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, hari amakuru yavugaga ko ubuyobozi bwa Etincelles bwari butegereje aya mafaranga kuko AS Kigali yari yababwiye ko igomba kuyishyura uyu munsi.

Rayon Sports irimo gukora ibishoboka byose ngo yegukane uyu mukinnyi kuko nyuma yo gusinyisha Luvumbu, perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko mu gihe FERWAFA itakongera umubare w'abakinnyi bakagera kuri 33 ahubwo ukaguma kuri 30 basigaranye umwanya umwe kandi bagomba gusinyisha rutahizamu nimero 9.

Sumaila Moro ashobora kwegukanwa na AS Kigali



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-urushinge-rw-isaha-rutera-ni-ko-rayon-sports-irimo-kuva-mu-rugamba-rwo-guhatanira-rutahizamu-na-as-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)