Umuburo wa MINAGRI nyuma y'ibyatangajwe na FMI #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kristalina Georgieva ; Umukuru w'ikigega mpuzamahanga cy'ubukungu ku isi (FMI), aherutse gutangaza ko umwaka w' 2023 uzaba ugoye cyane kurusha umwaka ushize w'2022 kubera ko ubukungu bw'ibihugu bikomeye nka Amerika, umuryango w'ubumwe bw'Uburayi n'Uburusiya burimo kugenda biguru ntege.

Ibyo bibaye mugihe hari intambara muri ukraine, izamuka ry'ibiciro, inyungu z'umurengera zisabwa ndetse n'icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Ubushinwa (…) bikagira ingaruka k'ubukungu bw'isi.

Gusa mu Rwanda nk'igihugu abenegihugu benshi batunzwe n'ibiva ku musaruro w'ubuhinzi, baragirwa inama yo kubika neza no kuzigama ibyo basaruye kugirango bazahangane n'izo ngaruka zishingiye ku bukungu.

Ni uburyo bufatwa nk'ubwabarinda izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka ku buhinzi nk'uko Kwibuka Eugene ; umuvugizi muri minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi [MINAGRI ] abitangaza.

Yagize ati''' Ubu ngubu abantu barasarura kuburyo ibiciro by'ibiribwa bimwe na bimwe byatangiye kugabanyuka. Urumva ko uko imyaka igenda yera bigenda bimanuka ! Turi mu isarura, ni ukubwira abahinzi gufata neza umusaruro wabashije kuboneka mur'iki gihembwe cy'ihinga cya 2023A. ksndi urumva, abahinzi benshi basarura banahinga basubizamo n'ibindi. Imirimo y'ubuhinzi n'ubworozi aba ari imirimo ihoraho.''

Nubwo bivugwa gutyo ariko, impuguke Straton Habyarimana ; impuguke mu bijyanye n'ubukungu, avuga ko leta yakarebye uko izo ngamba zibaho ariko bikaba ku buryo burambye.

Ati'' intambwe ya mbere ni ukwisuzuma. Gusuzuma izo ngamba zigenda zifatwa kuki zitari gutanga umusaruro, ni iki gisigaye kugira ngo kibe cyafatwa. Gusa icyizere cy'uko ibintu bishobora kugenda neza mu buhinzi cyari gihari kuko muribuka ko twatangiye imvura igwa neza hari n'icyizere ko saison ya mbere y'ihinga ishobora kuzagenda neza. Aho niho dufite icyizere cy'uko ibiciro by'ibikomoka ku buhinzi bikazamanuka noneho bikazagira ingaruka nziza ku biciro muri rusange ugasanga ibintu bigabanutse.''

Twakwizera ko ariko bizagenda ariko birasaba ko hakomeza gukurikiranwa ese ni ibiki bishobora kuzatuma ibyo bintu biba ? leta iri gukora iki kugira ngo ingamba ziri gufatwa zizagaragaze umusaruro ? hari igihe leta ifata ingamba ariko nibura tukajya dukurikirana niba uko ibintu bigenda byigaragaza biri kuganisha aheza cyangwa biganisha ahabi. ''

Imibare y'Ikigo cy'Ibarurishamibare (NISR) iheruka kwerekana ko mu Ugushyingo (11) k'umwaka ushize, izamuka ry'ibiciro ryari kuri 21,7%, ndetse iby'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 45,4%.

Ntabwo imibare y'izamuka ry'ibiciro ry'Ukuboza (12) 2022 ndetse n'iry'uyu mwaka ritaratangazwa, ariko byitezwe ko bitewe n'imiterere y'ikirere gishobora kuba cyiza ku buhinzi, icyizere mu imanuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli no kubasha guhangana neza n'ingaruka z'intambara y'u Burusiya na Ukraine, ibiciro ku isoko bishobora kuzagabanuka.

Isangostar



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umuburo-wa-MINAGRI-nyuma-y-ibyatangajwe-na-FMI

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)