Umugore yahuye n'uruva gusenya mu ijoro ryo ku bunani ubwo ibishashi baturitsaga nijoro bishimira umwaka mushya byafashwe mu myenda ye biramuturikana arapfa.
Madamu Elisangela Tinem wari ufite imyaka 38,yari kumwe n'umuryango we bishimira gutangira umwaka mushya ku mucanga w'ahitwa Praia Grand muri Brazil,ubwo yahuraga n'aka kaga.
Uyu mubyeyi w'abana babiri yagiye hamwe n'abari bari kwishimira guturika kw'ibi bishashi hanyuma kimwe kigwa mu myenda ye kiramuturikana.
Umuryango we n'abana be barebye aka kaga yahuye nako kuko iki gishashi cyaturikijwe ataragikura mu myenda.
Abantu benshi bo muri kariya gace bari bagiye ku mucanga kwishima no kuhatangirira umwaka mushya
Agakundi k'abantu kagaragaye kamanjiriwe ubwo igishahsi kimwe cyari gitangiye kwaka hanyuma abashoboye bakijijwe n'amaguru mu gihe uyu mugore cyamuturikanye.
Uwitwa Luiza Ferreira w'imyaka 20,yabwiye ibinyamakuru ko hari ibishashi bitemewe byari byazanwe hano ku mucanga.
Uyu yagize ati "Nabonye umurabyo munini urabije nijoro hanyuma mpobera mama nyuma numva buri wese ari kuvuza induru.
Nabonye umugore aryamye hasi ari kuvirirana ngiye kureba mbona yari kumwe n'umuhungu hasi.Abandi bantu barimo kwiruka ngo bave muri ako gace.
Madamu Elisangela yishwe n'ibikomere yagize mu gatuza ndetse yashyinguwe ejo mu mujyi avukamo wa Sao Paulo.
Polisi iri gukora iperereza ngo irebe uwazanye iki gishashi kitemewe mu bantu akanirwe urumukwiye.