Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yanyomoje ibyavuzwe ko bagiye gutandukana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari umunyamakuru uheruka gutangaza ko umwuka utameze neza hagati ya Cristiano Ronaldo n'umukunzi we Georgina Rodriguez ndetse ko bashobora gutandukana vuba.

Ku mbuga nkoranyambaga byahise bidogera benshi bemeza ko aba bombi bari kurebana ay'ingwe ahanini bitewe n'umwuka mubi Ronaldo yavanye mu gikombe cy'isi.

Umunyamakuru Gonzalo Vazquez niwe wazanye iyi nkuru bwa mbere avuga ko iby'aba bombi biri mu marembera nubwo bafitanye abana 2 n'umwe wapfuye biyongera ku bandi uyu mukunzi wa Ronaldo amufasha kurera.

Uyu munyamakuru yari yavuze ko kuba Georgina yarahaye imodoka ya Rolls Royce kizigenza Ronaldo kuri Noheli,hari ikitagenda.

Nyuma yo kumenya ibihuha,Georgina yagiye kuri Instastory ahashyira ifoto ye na Ronaldo bagitangira gukundana.

Yahise yandikaho ati "Mfite imyaka 22 nahuye n'urukundo rw'ubuzima bwanjye kandi twari beza."

Uyu asa n'uwaciye ibihuha nubwo hari amakuru avuga ko ubukwe bwabo bwari bwegereje bushobora kuba bwarigijwe inyuma na Ronaldo kubera kwitwara nabi mu gikombe cy'isi n'ibyo kwerekeza muri Saudi Arabia.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukunzi-wa-cristiano-ronaldo-yanyomoje-ibyavuzwe-ko-bagiye-gutandukana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)