Umunsi wa 16 wa shampiyona uratangira Gorilla FC yakira Police FC, umukino wa Rayon Sports na Musanze wegejwe inyuma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Werurwe 2023 nibwo imikino yo kwishyura mu kiciro cya mbere ku makipe akina Primus National League, mu mikino iteganyijwe kuri uyu wa gatanu, Gorilla FC irabanziriza andj makipe yakira Police FC.

Imikino ibanzira indi irabera kuri Sitade ya BUgesera guhera saa sita n'igice aho kuri icyo kibuga Gorilla FC yatsinze Police FC umukino ubanza igitego kimwe ku busa, barongera bakine.

Uyu mukimo urakurikirwa n'uhuza Gasogi United yakira Kiyovu SC yaraye yongereye amasezerano myugariro wabo Nsabimana Aimable ugiye kuyikinira mu myaka ibiri iri imbere.

Kuri uyu wa gatandatu kandi ku munsi wa 16 shampiyona izakomeza, ikipe ya As Kigali izakina na Marines FC, uyu mukino ugiye guhuza ikipe ya Mbere ndetse n'iya 15 ku rutonde rwa shampiyona rw'agateganyo.

AS Kigali yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa mbere, yaraye ihaye amasezerano umukinnyi wa Mukura VS, Djibrim Aboubakar Akuki.

Ku cyumweru i Bugesera, ikipe ga APR FC izakira Mukura VS yari yanganyije n'ikipe y'ingabo z'igihugu.

Umukino wa Rayon Sports yitegura guhura na Musanze FC wo wamaze gushyira tariki ta 24 Mutarama 2023.

Ibi biraterwa n'uko sitade y'i Muhanga irimo kuberamo igiterane kizamara iminsi itatu, akaba aribyo byatumye uyu mukino wa Gikundiro wegezwa inyuma.

Uko amakipe ari buhure ku munsi wa 16 wa PNL2022-2023:

Gorilla FC vs Police Fc

Gasogi United vs Kiyovu SC

As Kigali vs Marined FC

Rutsiro FC vs Etincelles FC

Espoir FC vs Rwamagana City

Bugesera FC vs Sunrise FC

APR FC vs Mukura VS

Rayon Sports vs Musanze FC

The post Umunsi wa 16 wa shampiyona uratangira Gorilla FC yakira Police FC, umukino wa Rayon Sports na Musanze wegejwe inyuma appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umunsi-wa-16-wa-shampiyona-uratangira-gorilla-fc-yakira-police-fc-umukino-wa-rayon-sports-na-musanze-wegejwe-inyuma/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunsi-wa-16-wa-shampiyona-uratangira-gorilla-fc-yakira-police-fc-umukino-wa-rayon-sports-na-musanze-wegejwe-inyuma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)