Uyu musore amaze kwamamara mu rwenya ruca kuri shene za Youtube zitandukanye, ndetse ari mu bakundwa na benshi kubera uko yitwara imbere ya camera, bikaryohera benshi.
Mu mikinire ye akina yisanisha n'umwongereza Charlie Chaplin, wamenyekanye mu myaka myinshi yatambutse. Yaba mu myambarire n'uko bitwara gusa bagatandukanira ku kuba Mitsutsu we aba avuga, mu gihe Charlie atavugaga ahubwo yakinaga urwenya ruzwi nka 'Silent Comedy'.
Mu kiganiro na InyaRwanda, yabajijwe impamvu yisanishije na Charlie, mu gusubiza ati ''Charlie Chaplin niwe narebeyeho njya gutangira gukina.''
Arakomeza ati ''Niwe nabonye mbona atakiriho, kandi amafilime ye yarakunzwe n'abantu benshi ndavuga nti ubwo atakivugwa nakina mu buryo yakinagamo, hanyuma abantu bakongera bakamumenya nanjye byakunda bakamenya, nawe agakomeza akavugwa ko abambonye bajya bamumbonamo.''
Mitsutsu  w'imyaka 24, ubusanzwe yitwa Kazungu Emmanuel, yavutse mu 1998. Yavukiye mu karere ka Ngoma mu murenge wa Ngoma. Avuka mu bana batandatu, akaba uwa gatatu. Yize Imibare, Ubugenge ndetse n'Ubumenyi bw'Isi [MPG].
Uko yiswe Mitsutsuâ¦
Iyo umubajije ukuntu izina Mitsutsu ryaje, agusubiza ko byaturutse ku mugande wari inshuti bari baturanye.
Ati ''Hari ahantu nabaga hari umugande twajyaga tuganira, akambwira inkuru z'umuntu witwa Mitsutsu wagiraga utuntu turyoshye. Yagiye nta kintu tubivuganyemo ko iri zina nzaryiyita, turaburana. Ariko risobanura ibintu 'bisekeje'.''
Uyu musore avuga ko kuba umunyarwenya yabitangiye mu myaka ine ishize, afashijwe na mugenzi we Nyaxo afata nk'umugiraneza akamugereranya n'Umusamariya uvugwa muri Bibiliya.
Ati ''Kuba umunyarwenya, byaturutse kuri Nyaxo wambereye nk'Umusamariya. Nyuma naravuze nti nanjye nabigerageza mu bundi buryo butandukanye n'ubwe nkareba ko byakunda, ngize ishaba abantu barabikunda. Nahuye nawe mu 2018, mu 2020 ntangira gukina ku giti cyanjye.''
Umuntu ntagikora icyo yizeâ¦
Uyu musore iyo umubajije ukuntu ahuza imbare no gukina urwenya, agusubiza ko umuntu atagikora ibyo yize. Ati ''Kwiga imibare nkaba umunyarwenya ni ibintu bisanzwe mu buzima. Ibyo umuntu yize sibyo akora muri iki gihe. Ibintu by'imibare hari igihe abikoresha ahandi hantu.''
Akomeza asubiza abakunze kwibaza niba ukuntu akina nta montage iba irimo, asubiza ko hari igihe bashyiramo 'montage' ariko ibyinshi bikaba ari ibya nyabyo. Aseka cyane ati 'nanjye hari igihe mbikora nkagira ubwoba. Ni ukwigengesera ibibaye bikaba.'
Gukinana na Mugisha na Rusine abifata nk'ibintu byamufashije mu kumwongera uburambe, ikindi akunguka abantu basanzwe ari abafana b'aba banyarwenya bakunzwe mu Rwanda.
Avuga ko gukina urwenya biri gutanga amafaranga muri iki gihe.
 Ati ''Ibyo Imana itanze nibyo twakira. Nishimira ko ibyo natekereje n'ubwo abantu bagiye banca intege, abenshi nibo baguca intege. Icyo nishimira ni uko abancaga intege ubu babona ko hari aho maze kugera. Muri aka kanya nibo bampamagara bambwira ngo nkomereze aho. Ndishimira ibyo maze kugeraho.''
Umuryango we wamushyigikiye agitangira. Ngo ntabwo babanje kubyumva, ariko nyuma batangira kumushyigikira.
Soloba bakunze gukinana iyo umubajije ukuntu bahuye bagahuza, asobanura ko bakinanaga kuva kera.
Ati ''Soloba yitwaga Navy twese dukinana muri Killaman baramuhimbye izina rya Ndogo, yambwiye ko abantu batari kumumenya mubwira ko ngiye gushinga shene yanjye kandi nzamufasha kuko yari yatangiye gucika intege.Â
Mubwira ko nzamushakira izina. Turi gukina mu bice bya mbere bya filime zanjye sinzi ukuntu yavuze akantu ka Soloba, aba ariryo zina muha.''
Soloba ubusanzwe yitwa Navy Suède.
 ÂMu mikinire ye yigana Charlie Chaplin
Uyu musore mu mikinire ye akunda gushimisha benshi
Ajya anyuzamo akunga ubumwe na Mugisha na RusineÂ
Akomora inganzo kuri Charlie Chaplin wamamaye mu myaka yo mu 1900
Mu bwana bwe Inyuma ya Camera aba ari umusore usirimutseÂ
Mitsutsu ubanza iburyo ari kumwe na SolobaÂ
Zimwe muri filime zakinnwe na Mitsutsu
REBA FILIME SOLOBA YASHYIZE HANZE