Umuraperi Meek Mill yasabye imbabazi z'ibyo yakoreye muri Perezidansi ya Ghana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera z'icyumweru gishize, umuraperi Meek Mill wari umaze iminsi mu biruhuko muri Ghana, yasangije amashusho y'indirimbo yafatiye mu murwa mukuru Accra, ariko hakabamo amashusho make atishimiwe n'abaturage.

Ayo mashusho Meek yasabiye imbabazi yerekana imbere mu nzu ya 'Jubille House', ari na yo ngoro ya Perezida w'iki Gihugu.

Ni mugihe andi mashusho yerekana uyu muraperi yakoresheje amugaragaza ari kuri podium yakoreshejwe na Perezida Nana Akufo-Addo, ubwo yarahiriraga kuyobora igihugu.

Abaturage ba Ghana bakimara kubona ayo mashusho bahise bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko batishimiye ibyakozwe na Meek Mill, bavuga ko ari agasuzuguro kuri Perezida w'Igihugu cyabo.

Benshi babinenze bavugaga ko gufatira amashusho muri iyi nyubako ari ukurenga ku mategeko, mu gihe batanumva uburyo Meek yemerewe gufatira amashusho aho hantu hubashywe cyane.

Meek Mill yahise ajya kuri twitter asaba imbabazi, agira ati 'Ndasaba imbabazi abaturage niba ari agasuzuguro ! Ku baturage ba Ghana nta videwo nashyize hanze igamije gusuzugura abaturage ba Ghana'.

Yavuze ko nk'umuhanzi kwari uguhuza umuziki ndetse n'ubugeni bugamije guhuza umugabane wa Afurika na Amerika, ndetse ko nk'umuntu wakuriye muri Amerika kugeza ku myaka irenga 30, Atari azi neza imibereho y'abaturage bo muri Ghana.

Meek Mill yemeye kandi ko abayobozi bo mu biro bya Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, batari bazi ko arimo gufata amashusho, ndetse ko yahise ayakura ku mbuga nkoranyambaga.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Umuraperi-Meek-Mill-yasabye-imbabazi-z-ibyo-yakoreye-muri-Perezidansi-ya-Ghana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)