Uwangije igihe cyawe ajye aguha amafaranga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igihe cyawe ni kimwe mu bintu bigira uruhare mu kuba uwo uri we. Bivuze ko igihe utakaza ukora ibikorwa bikubyarira inyungu, ni cyo kigaragaza uburambe bwabyo n'inyungu bizakubyarira.

Uwangije igihe cyawe ajye aguha amafaranga

Benshi bashoye imbaraga zabo, amafaranga yabo n'imwe mu mitungo yabo kubera ubwoba bw'ahazaza ariko ntibatekereza kabiri ku byo bajyanyemo ishoramani ryabo cyangwa niba aho bashoye hazakuraho ubwoba bafite bw'ahazaza. Nyuma babuze ibishoro byabo, babura n'ibikorwa bashoyemo.

Biba byiza mu guhitamo ibyo umuntu akora atekereje kabiri ku bintu by'ingenzi ari byo: Igihe ndetse n'igikorwa nyirizina agiye gukora.

Bamwe bavuga ko igihe ari amafaranga ku buryo umuntu uzi agaciro k'igihe cye iyo umwangirije igihe umwishyura amafaranga nyuma agatekereza ko atataye igihe kuko cyamubyariye inyungu, ariyo mafaranga wamwishyuye.

Benshi bataye igihe cyabo bajya gukora kugira ngo babeho. Ariko babara igihe bamaze bakora bagasanga ibyo barimo ntacyo byabunguye kandi bikabagora guhita babireka kuko babara igihe bataye, amafaranga n'ibindi.

Ibyo ni amakosa kuko nubwo igihe cyatakaye kitagaruka, ariko igihe ubonye ko wayobye ukwiriye kwigarura vuba ugakora ibiguha umusaruro.


Nelson Rolihlahla Mandela yari umunyamerika wo muri Afurika y'Epfo urwanya ivanguramoko. Yabaye Perezida wa mbere wa Afurika y'Epfo mu 1994-1999. Yabaye umukuru wa mbere w'abirabura muri iki gihugu kandi ni we watowe bwa mbere mu matora ya Demokarasi akayobora igihugu ari umwirabura. 

Mu biganiro yatangaga bitandukanye, yagarukaga ku gihe ndetse agashishikariza abantu guha agaciro igihe basigaranye ku isi. Nelson Mandela yabaye umwarimu w'isi yose cyane cyane kwigisha abantu gukoresha igihe neza

Yigeze kuvuga ati: 'Tugomba gukoresha igihe neza kandi tukamenya iteka ko igihe cyose cyatakajwe cyungutse kugira ngo dukore ibyiza. Gucunga igihe ni ubuhanga, mu gihe igihe cyacunzwe neza kikuyobora ku mahirwe.'

Urasabwa gutekereza ku byo ugiye gutaho igihe ukora mbere yo kuzatekereza ku byaguhombeye ubabazwa n'igihe wataye. Igihe wamaze kubona ko watakaje igihe ku bidafite akamaro, ba intwari uhindure ibikorwa bigishoboka kuko igihe ni umutungo ufite uhambaye kurenza ibindi byose byashorwa.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124767/uwangije-igihe-cyawe-ajye-aguha-amafaranga-124767.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)