Yarimbishijwe! Tembera Stade Umuganda igiye g... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igitaramo kiri buririmbemo abahanzi b'ibyamamare mu Rwanda barimo; Ariel Wayz, Bull Dog, Kenny Sol, Young Grace, itsinda The Same, Pacifica, Shizzo, Eric Senderi n'abandi batandukaye. Cyiteguwe mu buryo busanzwe dore ko imyubakire y'urubyiniro igeze kuri 98%. 

Stade Umuganda iri buberemo iki gitaramo cy'imbonekarimwe i Rubavu, yatewemo ameza y'abari bwicare muri VVIP, aya meza akaba yarimbishijwe bikomeye dore ko bayambitse ibitambaro by'umweru, ibintu ubona biryoheye ijisho.

Uretse kuba amasaha yegereje ndetse n'umunsi nyirizina ukaba wamaze kugera, kugeza ubu abahanzi bari buririmbe muri iki gitaramo bamaze kugera mu karere ka Rubavu kimwe n'urayobora iki gitaramo Lucky Nzeyimana ukorera RBA wanagaragaye ku kibuga mu myiteguro.

Iki gitaramo kiraba kuri uyu wa 31 Ukuboza 2022 guhera saa 17H00' zuzuye kugeza bucyeye. Kwinjira muri iki gitaramo ni 10,000 Frw muri VVIP, 5,000 Frw muri VIP na 2,000 Frw mu myanya isanzwe. Abanyeshuri bafite amakarita y'ishuri barishyura 1,000 Frw yonyine.

KANDA HANO WIGURIRE ITIKE IKWINJIZA MURI IKI GITARAMO

AMAFOTO AGARAGAZA IBYICARO UHEREYE MURI VVIP HISHYURA IBIHUMBI 10 RWF

Ibinyobwa byose biraba bihari ku giciro gito


Aha ni ho ibinyobwa bizajya bigurirwa 


Kuri Stade Umuganda hagiye kubera igitaramo 'ERICA'S GISENYI FESTIVAL' ku nshuro ya Mbere

Imyiteguro igeze kure


AMAFOTO: KWIZERA Jean de Dieu /InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124447/yarimbishijwe-tembera-stade-umuganda-igiye-gutaramirwamo-nibyamamare-muri-ericas-gisenyi-f-124447.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)