Niba hari inkumi ivugishije benshi cyane mu gisata cya Siporo, ni Lilly aho mu mezi 3 gusa agaragaye yahuje urugwiro n'abakinnyi 3 harimo na Karera Hassan bivugwa ko yasenyeye ubu hakaba hagezweho umunyezamu wa Police FC, Rihungu.
Byatangiye mu Kwakira 2022 ubwo uyu mukobwa yashyiraga hanze amashusho yishimanye na Karera Hassan ku isabukuru ye y'amavuko ndetse ayo mashusho agaherekezwa n'amagambo agira ati "umuhungu wagize isabukuru, ntidushaka abadutesha umutwe."
Ni nabwo Umutoni Diane wari umugore wa Karera Hassan, wanamufashije kubona ibyangombwa byo kujya muri Finland atuye yahise avuga ko yatandukanye n'uyu mukinnyi, ndetse bikekwa ko ari Lilly watumye batandukana.
Mu gihe benshi bumvaga ko urukundo rwa Lilly na Hassan rumeze neza, ari amata n'ubuki batunguwe no kubona uyu mukobwa mu Gushyingo 2022 ashyira hanze amashusho ya Rwatubyaye Abdul barimo basomana maze aherekezwa n'amaambo agira ati "I miss my baby".
Nyuma yo gusa n'utera ishoti aba ba myugariro, ugezweho ni umunyezamu wa Police FC, Kwizera Janvier benshi bita Rihungu.
Uyu munyezamu noneho ni we wasangije abamukurikira aya mashusho bishimanye barimo banasangira bombo.
Ni nyuma y'uko uyu mukobwa yari yaraciye amarenga y'urukundo n'uyu munyezamu aho tariki ya 30 Ukuboza 2022 yashyize ifoto ya Rihungu kuri Instagram ye maze iherekezwa n'umutima ndetse n'ijambo 'Baby'.
Ikindi kandi ni uko uyu mukobwa wari usanzwe ukoresha amazina ya U_Lilly2 kuri Instagram, 2 ihera yayikuyeho ashyiraho 18, nimero uyu munyezamu yambara muri Police FC.