Umucuruzi w'amafi wo mu gace kitwa Ntabuta mu ntara ya Tharaka Nithi muri Kenya yakatiwe igifungo cy'imyaka 10 azira kwica mugenzi we amuhoye ifi imwe y'amashilingi 30.
Urukiko rwa Chuka muri Kenya,Kuwa kane w'iki cyumweru rwahamije ko Bwana Nicholas Mwiti yateye icyuma mugenzi we witwa Geoffrey Muriungi kuwa 30 Nzeri 2022 bapfuye ifi.
Umucamanza Lucy Gitari yumvise ko uwo munsi saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ubwo aba bombi barimo basoma agacupa,Uwishwe yegereye Bwana Mwiti amubaza ifi ariko uyu amusaba kubanza kwishyura mbere y'uko ayimuha.
Urukiko rwumvise ko nyuma yo guterana amagambo hagati yabo,uwishwe yakoresheje imbaraga afata ifi umwe,bivamo intambara ikazi ari nabwo uyu Mwiti yafashe icyuma agitera Muriungi inshuro ebyiri ahita amwica.
Amaze kubona ko amwishe,abari hafi aho bahise bahunga basiga umurambo aho ariko umusaza umwe mu mudugudu wa Matakiri witwa Emanuel Kibunjia abwira polisi.
Polisi yajyanye umurambo mu bitaro bya Marimanti hanyuma ihita ishakisha Mwiti,imufata mu gitondo cyakurikiyeho ahagana saa kumi n'imwe.
Uyu Mwiti yemeye icyaha agisabira imbabazi ubwo yari agejejwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Marimanti.
Uyu yanavuze ko hari abantu bari bemeye kurihira nyakwigendera iyo fi ariko atabyitayeho ahubwo aramwica.
Uyu yavuze ko nyakwigendera yamurakaje kugera ku rwego atabasha kwihangana ndetse yamwishe kuko iyo fi yariye ari imwe mu zari kumufasha gutunga umuryango we kuko ariwe ubitaho wenyine.
Mwiti yakatiwe imyaka 10 ndetse yahawe iminsi 14 yo kujuririra iki cyemezo.