Young Grace yahawe akazi ko kwamamaza ibikorw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amasezerano yari agamije gukomeza kwamamaza ibikorwa by'iyi sosiyete imaze kuba ubukombe mu gutanga serivisi za internet by'umwihariko yo mu bwoko bwa 4G.

Ntabwo impande zombi zigeze zifuza gutangaza igihe aya masezerano azamara, gusa zivuga ko ashobora kuzongerwa bitewe n'uburyo ibyo bumvikanye bizaba byubahirijwe.

Young Grace yitezweho kumenyekanisha serivisi za Mango 4G muri iki gihe cyo gutangira umwaka mushya wa 2023.

Kuva mu minsi mikuru ya Noheri n'Ubunane, Mango 4G yahananuye ibiciro bya internet ndetse ni na ko bizakomeza.

1GB yaguraga amafaranga 900 Frw iri kugura 590 Frw, 3GB zaguraga 2900 Frw ubu zigura 1900 Frw, 5GB zaguraga 3300 Frw ubu ni 2900 Frw, 10GB zaguraga 5500 Frw ziri kugura 5900 Frw.

Kandi hari na Poromosiyo yiswe 'Ni Dilu Ishyushye' aho umuntu iyo aguze Telefone cyangwa router ahabwa inyongera ya 72 GB z'ubuntu mu mezi 24.

Ushaka ibindi bisoburo agana ishami rya Mango4G rimwegereye agahabwa internet yihuta kandi yizewe ya Mango4G cyangwa ushaka ibindi bisobanuro agahamagara umurongo utishyurwa ariwo 2550 cyangwa agasura urubuga rwabo rwa www.mango4g.rw

Mango 4G kuri ubu ifite amashami arenga 25  hirya no hino mu gihugu, aha hose haboneka ibicuruzwa byayo.

Mu Ukuboza 2022, Mango yari yasinyishije abarimo Rocky Kirabiranya usanzwe uzwi mu gusobanura filime ndetse n'Umunyamakurukazi Uwimana Clarisse uzwi muri siporo mu Rwanda cyane kuri B&B FM-UMWEZI.

 

Young Grace yasinye amasezerano yo kwamamaza Mango

Young Grace ubwo yasinyaga aya masezerano 

Young Grace agiye kwamamaza ibikorwa by'iyi sosiyete 

Ntabwo igihe aya masezerano azamara kigeze gitangazwa 


AMAFOTO- Sangwa Julien

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124725/young-grace-yahawe-akazi-ko-kwamamaza-ibikorwa-bya-mango-4g-amafoto-124725.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)