Abadepite ba RDC basabye ibintu bikomeye Perezida Tshisekedi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abadepite 17 bo muri Kivu ya Ruguru bandikiye Perezida Felix Tshisekedi bamusaba gukemura ikibazo cy'umutekano muke muri iriya ntara mu nzira y'amahoro.

Iyi baruwa yagiye ahagaragara ifite umutwe ugira uti 'Ibaruwa ifunguye igenewe Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ku birebana n'uko umutekano, ubutabazi, imibereho n'ubukungu byifashe muri Kivu ya Ruguru.

Iyi baruwa yasinyweho n'abadepite 17 bo muri Kivu y'Amajyaruguru, bavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko hari abandi baturage bakomeza kuhatakariza ubuzima cyangwa bagahunga, Leta yashyira imbere inzira y'amahoro aho gukomeza iyo guhangana kandi bigaragara ko bakomeje gutsindwa.

Abadepite ba Kivu y'Amajyaruguru kandi basabye Guverinoma yabo kwigana ubushishozi impamvu imitwe y'iterabwoba irimo FDLR na ADF ikibarizwa ku butaka bw'icyo gihugu, kugira ngo abayigize basubizwe mu bihugu byabo.
Bihuye n'ibyo Guverinoma y'u Rwanda imaze igihe isaba, aho igaragaza ko abagize FDLR babangamiye umutekano w'u Rwanda, nyamara aho kubirukana Congo ikabaha ibikoresho ikanafatanya nabo kurwanya M23.

Raporo iheruka y'impuguke za Loni nayo yarabigaragaje, ko FDLR ikorana na FARDC mu buryo butandukanye.

FDLR inashinjwa kuba nyirabayazana w'urwango rwibasiye abavuga Ikinyarwanda muri Kivu y'Amajyaruguru by'umwihariko Abatutsi, aho ishishikariza abaturage bo muri iyo ntara kubagirira nabi, ibintu bisa nk'ibyo abagize uwo mutwe bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abadepite ba Kivu y'Amajyaruguru basabye ko nabo bahabwa ijambo nk'abamenyereye agace ka Kivu y'Amajyaruguru, bakagira uruhare mu nzira yo kugarura amahoro muri ako gace.

Abo badepite, basabye ko inzira z'ubucuruzi zimaze iminsi zifunzwe kubera imirwano zafungurwa, dore ko ari zo zinyuzwamo ibicuruzwa biva cyangwa bigana mu mujyi wa Goma.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/abadepite-ba-rdc-basabye-ibintu-bikomeye-perezida-tshisekedi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)