Abafana ba Kiyovu Sports bashinjwaga gutuka Mukansanga barekuwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abafana batandatu ba Kiyovu Sports bari bamaze iminsi bafunzwe bagizwe abere ndetse bahita barekurwa kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gashyantare 2023.

Aba bafana bari bafunzwe kubera ibyaha bakekwaho birimo gutuka umusifuzi mpuzamahanga Salma Mukansanga bamushinja kwitwara nabi ku mukino bahuyemo na Gasogi United.

Tariki ya 20 Mutarama 2023 ni bwo aba bafana batandatu ba Kiyovu Sports bafashwe bakurikiranyweho ibyaha bakoze ku mukino w'Umunsi wa 16 wa Shampiyona, Gasogi United yakiriyemo Kiyovu Sports kuri Stade Bugesera, warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Aba bafana bari bakurikiranyweho ibyaha birimo ibitutsi byo mu ruhame n'ibindi. Aba ntibishimiye imisifurire kugeza aho batangiye gutuka Mukansanga wari umusifuzi wo hagati, bakoresha amagambo mabi ndetse agize icyaha nk'uko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwabyemeje.

Bamwe bamwise "malaya" abandi bamwita umukecuru ndetse hari n'umwe washatse guca mu rihumye abashinzwe umutekano ngo amugirire nabi.

Dosiye y'abafana ba Kiyovu Sports yoherejwe mu Bushinjacyaha nyuma y'umunsi umwe Komisiyo y'Imyitwarire muri Ferwafa itangaje ko yahanishije Kiyovu Sports kwakira umukino umwe nta bafana bari ku kibuga.

Aba bafana bari bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icy'Ivangura gihanishwa ingingo ya 163 iteganya igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

Icya kabiri bari bakurikiranyweho ni icyo gutukana mu ruhame. Ugihamijwe ahanishwa ingingo ya 161 gihanishwa igifungo kitari munsi y'iminsi 15 ariko kitarenze amezi abiri n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 100.000 Frw ariko atarenze 200.000 Frw; imirimo y'inyungu rusange mu gihe kitarenze 15 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abafana-ba-kiyovu-sports-bashinjwaga-gutuka-mukansanga-barekuwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)