Abakinnyi ba Rayon Sports na Kiyovu barwanye mbere y'umukino polisi irahagoboka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino Rayon Sports yakiriyemo Kiyovu Sports kuri iki cyumweru tariki ya 05 Gashyantare 2023, habaye amakimbirane yavuyemo gufatana mu mashati hagati y'abakinnyi, kugeza ubwo Polisi y'Igihugu ihagobotse ikayahosha.

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,ubwo ikipe ya Kiyovu Sports yari igeze i Muhanga, yasanze Rayon Sports yo yahageze mbere, myugariro wayo unakinira Ikipe y'Igihugu Amavubi, Ndayishimiye Thierry yangiwe kwinjirana n'abandi mu rwambariro kuko atari yambaye imyenda y'ikipe.

Uyu musore utarakinnye uyu mukino kubera ikibazo cy'imvune, yaje yambaye ipantalo y'itiriningi, umupira w'umweru, yarengejeho ijire n'ingofero by'umukara.

Ubushyamirane bwatangiye ubwo Ushinzwe gucunga urwambariro rwa Rayon Sports, Hakizimana Rafiki, yabuzaga uyu musore kwinjirana n'abandi.

Yamubwiye ati 'Niba utambaye imyenda isa n'iy'ikipe yawe bivuze ko utari bukine. Niba utari bukine rero nturi bwinjire hano ca ku irembo ujye mu myanya y'icyubahiro.''

Akimara kumubwira ayo magambo, Umunyezamu akaba na Kapiteni wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves, yaritaye mu gutwi asubiza Hakizimana ko n'iyo uyu myugariro yaba atambaye imyenda y'ikipe cyangwa atari bubanzemo ariko ari umukinnyi wa Kiyovu Sports.

Mu guterana amagambo ni ho havukiye gushyamirana kugeza n'aho bafatanye mu mashati.

Hahise haza abakinnyi b'impande zombi yaba aba Kiyovu Sports n'aba Rayon Sports bagerageza kubakiza gusa ntibyarangirira aho biba ngombwa ko Polisi yari ishinzwe umutekano ku kibuga na yo ihagoboka ishyiraho akayo, imvururu zibona gucogora.

Umunyamategeko, Umuyobozi w'amarushanwa akaba n'Umuvugizi wungirije w'Ishyirahamwe rya Ruhago Nyarwanda, FERWAFA, Karangwa Jules, yinjiye mu rwambariro guhosha uyu mwuka mubi asangamo Polisi.

Yabasabye gutuza no koroherana bakareka guteza umwuka mubi kandi bitari ngombwa.

Uyu mukino w'Umunsi wa 18 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Regional ya Muhanga,warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-ba-rayon-sports-na-kiyovu-barwanye-mbere-y-umukino-polisi-irahagoboka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)