Abarenga 3400 basoje amasomo Iwawa, 69 bakurayo impushya z'agateganyo zo gutwara ibinyabiziga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu 10 Gashyantare 2023, nibwo habaye umuhango wo gosaza icyiciro cya 23 cy'amasomo y'imyuga n'igororamuco atangirwa mu Kigo cya Iwawa mu karere ka Rutsiro.

Iwawa ni kimwe mu bigo bigororerwamo abantu bafite imyitwarire ibangamiye umuryango mugari, irimo ubusinzi, gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura n'ibindi.

Abajyanwa Iwawa bavurwa indwara baba baratewe n'ingeso mbi baba barijanditsemo zirimo n'uburwayi bwo mu mutwe, bakanigishwa imyuga irimo ububaji, ubudozi, ubwubatsi, ubuhinzi bwa kijyambere no gutwara ibinyabiziga.

Umuyobozi w'Ikigo cy'igihugu cy'igororamuco, Mufulukye Fred, yashimye Leta y'u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kugorora abishoye mu ngeso zitari nziza n'afatanyabikorwa muri uru rugendo.

Ati 'Tugeze ku bantu hagati ya 80 na 90 ku muganga umwe w'indwara zo mu mutwe, tuvuye ku bantu 400 ku muganga umwe'.

Ikigo cya Iwawa gifite abaganga icyenda b'inzobere mu ndwara zo mutwe.

Mufulukye yavuze ko abagorowe uyu mwaka bagize amahirwe yo gusurwa n'abo mu miryango yabo, agaragaza ko ubu ari bumwe mu buryo bwashyizweho mu rwego rwo gutegura imiryango y'abajyanwa mu bigo ngororamuco kugira ngo ijye ibafasha kudasubira mu ngeso bahozemo.

Abagororerwa Iwawa kandi basurwa n'abayobozi b'inzego z'ibanze mu rwego rwo kubereka ko biteguye kubakira no kubafasha kwisanga mu buzima bwo hanze igihe barangije amasomo y'igororamuco.

Uretse kwigishwa indangagaciro n'amasomo y'imyuga, abajyanwa Iwawa banafashwa kwiyuzuza n'Imana binyuze mu kwigishwa iyobokamana buri wese mu idini rye, ababyitwayemo neza bakavayo babatijwe.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana yabwiye abagororewe Iwawa ko amasomo basoje ari icyiciro kimwe cy'ubuzima kuko ubuzima ari urugendo rw'umuntu rurangira ari uko apfuye.

Ati 'Ibibazo muhura nabyo natwe twese twabinyuzemo. Ubukene ntabwo butuma duhemuka. Iyo ubikoze ni nko gusuka peteroli mu muriro. Ubukene iyo uburengejeho icyaha uba ukoze amahano. Ubukene iyo wiyemeje kubuvamo ku myaka ndi kubona murimo urabutsinda'.

Abenshi mu bajyanwa Iwawa bagenda batabishaka ariko bitewe n'imbaraga n'inyigisho Leta ibaha bageraho bakabona ko yabahitiyemo neza.

Minisitiri Musabyimana yasabye abasoje amasomo kujya gushyira mu bikorwa ibyo bize no kuba umusemburo w'impinduka nziza bagafasha Polisi y'u Rwanda gukumira no kurwanya ibyaha.

Ati 'Kuba umugabo ni uguhitamo gukora ibyiza ku kiguzi icyo aricyo cyose. Ibyari byarabagize imbata; mugo, cocaine, ubujura, uburaya, ubusinzi, byose abo mwasanze hano barabafashije mu bisiga inyuma. Kuba mwariyemeje kugororoka natwe tuzakomeza kubafasha kugera ku ntego mwiyemeje yo kuba urubyiruko rukora vuba, muvemo abagabo bafasha gutanga umusanzu mu kubaka igihugu'.

Mu kigo cya Iwawa hatangirwa amasomo ajyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo kuko imirimo yo kubaka ihoraho, kwambara biriho kandi bizahoraho, ubuhinzi n'ubworozi ni urwego rukirimo amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro kuko abenshi mu Banyarwanda bagikora ubuhinzi mu buryo bwa gakondo.

Minisitiri Musabyimana yabwiye abize kudoda ko isoko ry'imyenda ari isoko rinini kandi rihoraho kuko u Rwanda rwaciye caguwa, abasaba kwiga kudoda imyenda ihendutse kuko kugeza ubu imyenda ikorerwa mu Rwanda ihenze.

Ati "Ntabwo twifuza ko mwazagaruka muri iyi gahunda. Tuba twifuza ko twazahurira mu zindi gahunda. Ntakwirara kuko ibyo mwasize aho mwaje muturuka biracyari. Icyo tubasaba ni ukwirinda gusubira mu kigare. Mwarabibonye ko kujya mu biyobyabwenge biroroha ariko kubivamo biragora".

Mu barenga 3400 basoje amasomo y'igororamuco harimo 1118 bo mu mujyi wa Kigali. Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yababwiye ko umujyi wa Kigali ufite amakoperative 5 agizwe n'abagororewe Iwawa.

Ati 'Twiteguye kubakira kandi ibyo mwize hano umujyi wa Kigali turabikeneye'.

Guverineri Habitegeko François yijeje abo mu Ntara y'Iburengerazuba ko bagarutse mu rugo kandi ko ubuyobozi bwiteguye kubakira.

Abize imyuga inyuranye muri iki cyiciro bijeje ubuyobozi bw'igihugu ko bishimira amahirwe cyabahaye kandi ko bagiye gutanga umusanzu wabo mu kucyubaka.

Hakuzimana Eric, wafatiwe mu bikorwa byo gukoresha ibiyobyabwenge no gutwara moto atagira ibyangombwa yageze Iwawa yiga amategeko y'umuhanda ndetse n'umwe mu bagera kuri 69 batahanye uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.

Ati 'Kubona uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga hano biba byoroshye kuko abaganga babanza kutuganiriza tugasubiza ubwenge ku gihe'.

Musabyimana Alex yavuze ko agiye gushyira mu bikorwa umwuga yize yizeza ubuyobozi ko atazagaruka Iwawa.

Mu basoje iki cyiciro harimo 142 batahise bataha barimo 48 bazahabwa akazi k'ubwubatsi na Reserve Force na 49 badafite aho baba bagomba kuba bagumye Iwawa mu gihe uturere bakomokamo tukibashakira aho bazaba nibataha.

Umuyobozi wa NRS Mufulukye yavuze ko Iwawa hongerewe abaganga bita ku buzima bwo mu mutwe
Minisitiri Musabyimana yabwiye abasoje amasomo Iwawa ko impinduka bakuye muri iki kigo zikwiye kubafasha kwiyubaka
Guverineri Habitegeko yavuze ko Intara y'Uburengerazuba yiteze byinshi ku basoje amasomo Iwawa
Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa yahaye ikaze abasoje amasomo Iwawa ababwira ko isoko ry'umurimo ribategereje



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-3400-basoje-amasomo-iwawa-69-bakurayo-impushya-z-agateganyo-zo-gutwara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)