Abari bafite imbago bagenze! Imana yakoreye i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu giterane cyiswe Rwanda Revival Conference cyabaye  ku wa 4 Gashyantare 2023, muri BK Arena. Cyateguwe na Manifest Fellowship ku bufatanye n'andi matorero yo mu Rwanda. Kwinjira byari ubuntu ku bantu bose.

Iki giterane cyari gifite ibice bibiri: igice cya mbere cyari cyihariye ku bakozi b'Imana nk'abashumba, abadiyakoni, abaririmbyi n'abandi benshi, cyabaye  taliki 3 Gashyantare 2023.

Igice cya kabiri cya rusange ari nacyo cyashyize akadomo ku giterane cyabaye taliki 4 Gashyantare, muri BK Arena.

Muri iki giterane Elayone Music ndetse na True Promises Ministries, nibo babanje gufasha abantu mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana.

Aba bakurikiwe na James na Daniella. Iyi couple imaze kubaka izina mu kuramya no guhimbaza Imana yaririmbye indirimbo zirimo 'Mpa Amavuta', 'Umwami ni mwiza', 'Mutima wanjye himbaza iyo Mana' n'izindi zitandukanye.

Grace Lubega ubwo yageraga ku ruhimbi, yabanje umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana; yanzika abwiriza.

Yabwirije agaragaza uko icyaha cyagize ingaruka zikomeye ku mibereho ya muntu, ndetse bikaba ngombwa ko umuntu azajya arya yiyushye icyuya.

Iki giterane cyari gifite yo kongera ububyutse mu bantu. Ariko Lubega abwiriza yagaragaje ko iri jambo ritigeze rikunda gukoreshwa cyane mu isezerano rya kera ndetse ritakoreshejwe mu rishya.

Yavuze ko impamvu ari uko Hozeya cyangwa Dawidi bahoraga imbere y'Imana, basaba ububyutse mu isezerano rya kera babwira Imana kongera gusubiza abantu muri Edeni.

Yagaragaje ko abantu bibwira ko Ubuntu bw'Imana bwabasubije muri Edeni bibeshya kuko atari byo, kuko iyo biba Satani yari kongera ashaka izindi nzira zituma ikiremwamuntu cyongera kugwa.

Ari kubwiriza yabwiye abantu ko kuba baje muri iki giterane hari ikigiye kuba. Ati ''Kuba waje uyu munsi hari ikiri kuba mu Rwanda.''

Yakomeje abwira abantu gufata aho bafite ikibazo, ubundi Imana igakora ibitangaza.

Abantu bari bafite ubumuga bwo kutumva bumvise, ababyeyi bari bafite ibibyimba mu nda bakize n'abandi benshi bakize indwara zitandukanye.

Hari n'umusaza wari urwaye umugongo wagenderaga mu mbago guhera mu myaka itatu ishize, yabashije kongera kugenda. Lubega uyu musaza akimara gukira yavuze ngo 'Ntabwo uzongera kugendera muri izo mbago ukundi'.

Hari umukobwa wari umaze igihe kinini ugutwi kw'iburyo kutumva, ariko yavuye muri iki giterane kumva. Grace Lubega

Hari umubyeyi wari ufite ikibazo cy'umugongo atabasha kunama, ariko yavuye muri iki giterane ari kunama bigakunda.

Hari umubyeyi wahoraga ababara umubiri wose wabashije kuva muri iki giterane yakize. Uyu mubeyi afite umwana witwa Ethan yavuye muri iki giterane ariko yavuze muri iki giterane Grace Lubega amubwiye ko azabwiriza ubutumwa bwiza.

Apostle Grace Lubega ni umuyobozi ndetse ni na we wagize iyerekwa ryo gutangiza Phaneroo Ministries International ifite icyicaro i Kampala, ariko no mu Rwanda ikaba ihagarariwe.

Kuva muri 2014, abwiriza ubutumwa bwiza mu iteraniro ry'abantu barenze 50,000 buri wa Kane guhera 5PM - 8PM EAT (saa 3PM - 7PM ku isaha y'i Kigali), akanagira amateraniro abiri buri cyumweru. Apostle Grace Lubega agira inyigisho zishingiye ku ijambo no kugaragaza imbaraga z'Imana.

Manifest Fellowship igize igice cy'umurimo w'ivugabutumwa rya Phaneroo Ministries International. Binyuze muri Manifest Fellowship Rwanda, abantu benshi bagize ubumenyi bwimbitse bw'Imana, bacika ku ngeso mbi, ndetse bagashaka kugera ku bintu bikomeye mu buzima.

James na Daniella bashimishije abari bari muri iki giteraneDj Brianne yari yafashijwe Aline Gahongayire ni umwe mu bari bitabiriye Apostle Grace Lubega yasize benshi bakize Imana yakoreye ibitangaza benshi binyuze muri uyu muvugabutumwa Igiterane cya Lubega cyitabiriwe ku bwinshi

Iki giterane abantu bafashijwe kuramya ImanaDJ Brianne ni umwe mu bitabiriye iki giteraneUyu mubyeyi yari igihe uburwayi ariko yatashye yakizeUyu mubyeyi yitwa Grace kuva mu 2019 yari amaranye igihe ikibazo cy'umugongo nawe yatashye yakizeUyu mubyeyi nawe yari amaze igihe yambara umukandara ku mugongo kubera imvune yavuye muri iki giterane yakizeMama Ethan yavuye muri iki giterane yakizeUyu mubyeyi naw yari amaranye igihe uburwayi bw'umugongo yatashye yakizeUyu mugabo yajugunye imbago aragenda 

Grace Lubega yabwirizaga asemurirwa kugira ngo abatumva Icyongereza babashe kumva ibyo avuga Ibyishimo byari byose nyuma y'aho Imana imukoreye ibitangaza Kwizera kwatumye benshi bataha bakizeGrace Lubega ni umwe mu bavugabutumwa bakomeye. Igiterane yakoreye mu Rwanda cyakurikiwe na benshi ndetse kuri Youtube cyarebwe mu buryo bukomeyeAbabishoboye bafataga ifoto y'urwibutso y'uyu muvugabutumwa

 REBA UKO IGITERANO CYAGENZE


AMAFOTO: Murwanashyaka Abuba [Babou Photographer]

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125744/abari-bafite-imbago-bagenze-imana-yakoreye-ibitangaza-muri-apostle-grace-lubega-mu-giteran-125744.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)