Abasoje Urugerero basabye inkunga yo kubyaza umusaruro ikoranabuhanga bakoze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bakoreye ibikorwa by'urugerero mu Karere ka Kicukiro bagaragaje ko bakoze ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu kubarura abantu bazitabira urugerero mbere yo gutangira ku rukora cyane ko byari bikunze kugorana kumenya amakuru ya nyayo y'abazitabira.

Umwe mu bakoze iri koranabuhanga, Kubwimana Lionson, yasobanuye ko barikoze biturutse ku kuba barasanze inzego z'ibanze zidakunze kuba zifite imibare ifatika y'abazitabira urugerero rudaciye ingando bikaba byanagorana ku igenabikorwa bazakora.

Ati 'Rizafasha abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye kwiyandikisha bidasabye kujya ku Kagari cyangwa ku Murenge, amakuru yabo abikwe ndetse azajye yifashishwa mu kumenya ubwitabire n'ibikorwa bigomba gukorwa cyangwa ibyo abitabiriye bagiye bakora ku rugerero.'

Kubwimana yasobanuye ko iri koranabuhanga rishobora gukoreshwa n'ibigo by'amashuri aho byajya byifashishwa mu kubarura abanyeshuri.

Yagaragaje ko bifuza guterwa inkunga rikaba ryakwagurwa kuko igerageza ryakorewe mu Murenge wa Nyarugunga.

Ati 'Dukora igerageza twabonye ko byafasha, icyo twasaba kugira ngo iri koranabuhanga ryagurwe ni uko Minisiteri ibifite mu nshingano yaduherekeza ikatwereka uburyo bwiza twayikoreshamo, tukongera umubare w'abitabira binyuze mu ikoranabuhanga. Badufasha kwagura imikorere yayo cyane ko ubu riri gukoreshwa ku rwego rw'umurenge ariko nyamara rishobora gukoreshwa ku rwego rw'Akarere cyangwa rw'Igihugu.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko ibyakozwe n'intore haba mu Karere ayoboye no ku rwego rw'igihugu byorohereza abayobozi b'inzego z'ibanze.

Ati 'Hari umusaruro munini tugenda tubibonamo, uru rubyiruko rurahura rugatozwa indangagaciro, rukigishwa ibyiza by'umuco wacu rukanahabwa umukoro. Uru rugerero rudusigiye urwibutso rwiza kuko dufatanyije hakozwe byinshi birimo n'ibyo bakoresheje amaboko yabo.'

Yakomeje ati 'Badufashije gukora ibarura tubona imibare fatizo yabagomba kwishyura mituweli, EjoHeza ndetse n'imisoro kandi ibyo byose byaradufashije bizamura ibipimo kubera ko nk'akarere kacu kari kamaze igihe ari aka nyuma mu kwishyura mituweli ariko izi ntore zaradufashije ubu turi ku mwanya wa gatanu ku rwego rw'Igihugu.'

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yasabye uru rubyiruko gukomeza guharanira gukoresha ubumenyi rwahawe muri iki gihe ndetse yizeza ubufasha abakoze ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu kwandika intore zigiye kwitabira urugerero no mu igenamigambi.

Ku ruhande rwa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, umukozi ushinzwe gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa, Mukayiranga Laurence, yavuze ko hari ingamba zitandukanye ziri gushyirwamo imbaraga mu kuzamura umubare w'abitabira Urugerero rudaciye ingando.

Ati 'Hari ahagikeneye gushyirwamo imbaraga cyane cyane mu bukangurambaga kugira ngo urubyiruko rubashe kwitabira ku mubare uri hejuru no gutegura neza ibikorwa bazakora kandi ibyo bisaba ubufatanye; rero Minisiteri izakomeza gukorana n'inzego z'ibanze ngo urugerero rurusheho kunoga.'

Urugerero ruciye ingando ku nshuro ya 10 rwitabiriwe n'abarenga ibihumbi 39 bagize 75% by'abarangije amashuri yisumbuye mu gihugu hose mu gihe abandi 25% batitabiriye.

Ibikorwa uru rubyiruko rwakoze byibanze ahanini ku bikorwa by'iterambere birimo kubakira abatsihoboye, gukora isuku ku mihanda, ubukangurambaga kuri gahunda za Leta nko kurwanya imirire mibi, kubaka utirima tw'igikoni ndetse no gukora ibirarura mu bijyanye n'ibikorwa binyuranye.

Ku rwego rw'Igihugu, Akarere kahize utundi ni Gakenke ari nako kahawe inka mu Ntara y'Amajyaruguru n'amanota 94%, Amajyepfo ni Kamonyi gafite 93.7%, mu Burengerazuba ni Karongi na 93.7%, Gatsibo mu Burasirazuba na 92.4% mu gihe Kicukiro ariyo yahize utundi mu Mujyi wa Kigali n'amanota 91.1%.

Uru rubyiruko rwatojwe n'umuco w'ubutore rwitoramo itsinda ry'ababyinnyi
Abaturage bashimye ibikorwa by'intore ku rugerero
Abasore babiri bafatanyije gukora ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu igenamigambi ry'urugerero
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro ashyikiriza icyemezo cy'ishimwe umwe mu bitabiriye ibikorwa by'urugerero
Umuyobozi w'Umujyi wa KIgali, Pudence Rubingisa yasabye uru rubyiruko gukomeza ibikorwa bifitiye abaturage akamaro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abasoje-urugerero-basabye-inkunga-yo-kubyaza-umusaruro-ikoranabuhanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)