Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Nyagatare, barasaba leta gukemura ikibazo cy'amazi kuko cyafashe indi ntera.
Ibyumweru bibiri birirenze amazi yarabuze mu mujyi wa Nyagatare.
Abaturage batuye muri uyu mujyi, bavuga ko ubuzima buri kubagora cyane kubera kubura amazi yo gukoresha, mu buzima bwa buri munsi.
Iyo ugenda genda mu mujyi wa Nyagatare usanga amagare ariho amajerekani ariyo ahiganje, ajya gutunda amazi mu bice by'ibyaro cyangwa se abandi bakavoma ibiziba mu muvumba.
Umwe ati 'Naje hano mu gakuba nje kuvoma amazi ndayabura, nikubita hano kwaba manyobwa nsanga amazi naho yakamye, nikubita kuri 'nursing' naho amazi ndayabura. Ubu mvomye umuvumba amazi nayabuze, dore mfite idomoro imwe yonyine nari najyanye ibidomoro 5.'
Undi ati 'Navuye murugo saa moya njya gushaka amazi ubu ni saa munani, amavomo rusange nasanze hari abazi benshi dore. Ubu turi kuvoma umuvumba kandi si amazi meza.'
Kugeza ubu mu bwiherero bukoresha amazi, usanga harimo umwanda kubera kuyabura.
Abaturage barasaba ko leta yakemura iki kibazo kuko ubuzima. Bubagoye kugeza nago ijerekani igura amafaranga 500.
Umwe ati 'Ijerikani imwe y'amazi meza ni 500Frw, amazi mabi ni 300Frw. Ubuzima bwo muri Nyagatare bwarahagaze hashize ibyumweru bibiri, kuko babanje kutubeshya ngo hariya mukabasazi ibigega byaho byarapfuye bari kubisana, none nanubu amazi twarayabuze.'
Undi ati 'Nkubu ijerekani twayiguraga amafaranga makumyabiri, ariko ubu iyo ugiye hakurya mu gakuba, ukayigeza hano mu mujyi, ihita igura amafaranga Magana atanu. Ufite nk'umuryango w'abantu batatu ugakenera nk'amajerikani abiri uba usabwa igihumbi, kandi  kiba kingana n'ikiro cy'umuceri. Twe turifuza ko ibintu nk'ibi by'ibura ry'amazi rya hato na hat,o abayobozi bagira icyo badufasha amazi akongera akaboneka.
Umuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amazi Isuku nIsukura WASAC ishami rya Nyagatare,bwasobanuye ko iki kibazo cyetewe no guturika kw'igihombo kijyana amazi mu bigega.
Umuyobozi w'iri Shami,Bwana Byamugisha Bernard, avuga ko barimo kugisana kuburyo mu gihe gito amazi agera ku baturage.
Yagize ati 'Iyo tiyo yagize ikibazo bitewe n'ahantu iri, n'uburyo yubakiye hariho amabeto bidutwara umwanya munini kugira ngo tuyisane. Ariko ubu tuvugana twamaze kuyisana amazi twamaze kuyasubiza mu muyoboro.'
Ikibazo cy'ibura ry'amazi muri uyu mujyi wa Nyagatare, kigarazwa nk'ikimaze igihe, dore nk'ubu mbere y'uko amazi abura mu mujyi wose, hari ibice bimwe na bimwe byabanje kubura amazi.
Kugeza ubu ikigo WASAC muri Nyagatare, kiragaraza ko kirimo guteganya kubaka urundi ruganda rw'amazi ruzahangana n'ubuke bw'amazi muri uyu mujyi, kugeza no mu bindi bice.
Ntambara Garleon
The post <strong>Abatuye umujyi wa Nyagatare bamaze ibyumweru bibiri nta mazi bafite</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.