Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuga ko mu muhanda ujya ku Kimoteri cya Nduba ahitwa i Gasanze mu Karere ka Gasabo, hasigaye hari insoresore zitega imodoka zabo ziba zitwaye ibishingwe zikazurira zishakamo imari ku buryo iyo bazibibujije kurira kugira ngo zidateza impanuka zibahukamo zikabakubita.
Bavuga ko hari benshi muri bo izo nsoresore zimaze gukomeretsa bitewe n'uko zitwaza ibyuma ku buryo hari n'uwo zateye ibuye bimuviramo gupfa.
Aba bakozi ba koperative zitwara ibishingwe, bavuga ko inzego zibishinzwe zikwiye gufatira ingamba iki kibazo cy'izi nsoresore zizwi ku kazina k'abasyazi, zitegera imodoka baba barimo mu nzira.
Izo nsoresore ngo iyo zibuze muri iyo myanda ibyo zashakaga zahuka mu bayitwara zigatangira kubakubita no kubiba amafaranga na telefone zabo.
Uwitwa Nsekanabo Mustafa utuye i Kagugu mu Murenge wa Kinyinya, ukorera kompanyi itwara imyanda ya Agruni, yemeza ko aba basore bamuteye icyuma bitewe n'uko yari ababujije kurira imodoka yari arimo igiye kumena imyanda.
Yagize ati 'Iyi nkovu ubona ni biriya birara biba mu mihanda y'i Gasanze byayinteye, byari byaduteze noneho bagenzi banjye bamwe byarabavunaguye njye babasha kuntera ibyuma kandi wumve ko hari mugitondo imodoka igiye kumena.'
Uwitwa Hagenimana Fabien, ukorera kompanyi itwar imyanda ya Agruni, avuga ko izo nsoresore ziherutse kurira imodoka zimusangamo zitangira kumukubita zishaka kwiba telefone ye ngendanwa.
Ati 'Barampohoteye ndi kujya kumenesha imodoka, ni abarara bagenda mu muhanda w'i Gasanze, barankubise bantsindagira mu modoka bagenda bampondagura ngo kubera ko nari mbabujije kurira kugira ngo badateza impanuka none ubu bamvunnye umugongo.'
Umuyobozi wa koperative Ubumwe Cleaning services Ltd itwara imyanda mu ngo mu Karere ka Kicukiro, Bwate David, yavuze ko aba basore bategera imyanda mu nzira ari bo bateza umwanda mu mujyi wa Kigali.
Yagize ati 'Nibyo hari abantu bateza umwanda aho kugira ngo bawukize. Abo duhura nabo aho dukorera hose ni abantu batagira imirimo iyo turimo mu kazi kacu dukora buri munsi bagenda badukurikiye, bamena ibishingwe hasi bagashakamo ibyuma na za pulasitiki n'ibikarito ugasanga ahakorewe isuku hari umwanda aho kugira ngo habe isuku.'
Yongeyeho ko hari n'abana bo mu muhanda bamaze gukura bitwa abasyazi babategera mu nzira bakurira imodoka zabo ku buryo iyo bababujije bakubita abakozi baba bagiye kumena iyo mwanda.
Umuvugizi wa Agruni, Mitali Diogene, avuga ko abakora ibi ari abana bo mu muhanda bagaragara mu nzira imodoka zinyuramo zigiye kumena imyanda.
Yagize ati 'Usanga basagarira abakozi ku buryo bashobora no kuduteza impanuka. Ni ikibazo gikomeye kandi gikeneye ko inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano zidufasha kuko nta muturage uhana undi mu kwirinda ko abakozi bacu nabo bashobora kujya bashaka kwihorera igihe basagariwe.'
Yongeyeho ko aba basore ari bamwe mu bateza umwana mu mujyi kuko n'iyo abaturage basohoye ibishinjwe babishyize ku muhanda baza bakabihamena bari gushakishamo ibyuma bajya gucuruza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nduba, Nibagwire Jeanne, yabwiye IGIHE ko iki kibazo batari bakizi.
Yagize ati ' Nibyo hari abo bazana bavuga ko babapakirira imyanda ariko iby'uko babakubita babamenera n'imodoka ibirahuri icyo kirego ntitwari twacyakira kuri polisi yacu ,gusa byigeze kubaho hakazwa ingamba mu buryo butandukanye ariko nta makuru ubu baduhaye.'
Gitifu Nibagwire yongeyeho ko iyo bafashe abo bana bakunze kurira imodoka bashaka ibyuma mu bishingwe ziba zitwaye, babajyana mu kigo ngororamuco bakaganirizwa.