Bamwe mu batashye bava mu mashyamba ya RDC bari bamazemo imyaka myinshi, batangaje ko bicuza igihe bayamazemo kubera ikinyoma gikomeye babwiwe ko nibagera mu Rwanda bazahita bicwa.
Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare igiye gusubiza mu buzima busanzwe icyiciro cya 68 cy'abari abasirikare n'abatahutse bavuye muri RDC bamaze igihe bigishirizwa mu kigo cya Mutobo giherereye mu karere ka Musanze.
Gatabazi Joseph wahoze mu mutwe wa FDLR akaza guhunguka afite ipeti rya Koloneri, yatangaje ko yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2019 ariko yicuza kuba ataratashye kare kubera ibyiza yasanze mu Rwanda.
Yagize ati "Ndi mu bashinze FDLR kuko yagiye ihindura amazina,nayinjiyemo mvuye i Lubumbashi mu ngabo za Guverinoma.
Benshi baba mu mashyamba bafite ubwoba ngo bageze mu Rwanda babica.Harimo n'abandi baba bagendera ku bandi noneho abakuru muri bo bakabashuka bati nimutaha bazabica.Bo ubona bafite ikintu cy'ubwoba,cyo gutinya."
Uyu yavuze ko ataha we nabo bazanye bafashwe ku ngufu n'ingabo za RDC,baza bafite ubwoba ko bari bubice ariko amaze imyaka ibiri ahugurwa mu kigo cya Mutobo kandi nta kibazo.
Ati "Ubu turi mu buzima busanzwe ntushobora kudutandukanya n'undi muturage uwo ariwe wese.
Turashima Guverinoma y'u Rwanda kuko n'udafite umuntu yaje asanga iramufasha.N'udafite aho aba bamufasha kuhabona.Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n'abo bakorana badufashe neza mu buryo bushoboka,kuko benshi muri twe tumaze kubona akazi ku rwego rwe."
Uyu yemeje ko umutwe wa FDLR ukiriho n'ubwo ufite abayoboke bake gusa yemeza ko nka Gen Omega babanye akorana n'Ingabo za RDC.
Uyu yavuze ko ubutumwa yagenera abari mu mashyamba ari uko bataha ndetse n'abakoze ibyaha bya Jenoside bakwiriye kurekura abana babo bagataha mu Rwanda.
Madamu Uwiduhaye Anne Marie nawe wahoze muri FDLR yavuze ko yatangiranye na FDLR ndetse yemeza ko yari ayimazemo imyaka 24.
Yavuze ko icyatumaga adataha ari uko "hari inyigisho ko mu Rwanda hari umwanzi bakavuga ko nimusubirayo bazabica,n'abatashye bajya babica.
Akomeza agira ati "icyo nicuza nuko nataye igihe cyo gutaha kuko aho ngereye mu gihugu nasanze ari igihugu cyiza gitemba amata n'ubuki.Abavandimwe,inshuti bose bameze neza.Icyo nicyo nicuza ko nataye igihe.
Yakomeje agira inama abatarataha ko 'bashyira ubwenge ku gihe bagataha,bagacyura abana bato bariyo kuko ubuzima bwaho atari bwiza kuko akenshi na kenshi babaho nabi bashakisha,hakabaho n'igihe bapfiriye mu mashamba ."
Uyu mugore yavuze ko yabanaga na Gen Omega ndetse agafatanya nawe mu gusenga no mu kazi gasanzwe akaba ari umukozi we.
Ku rundi ruhande,Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare,Madamu Valerie Nyirahabineza,yavuze ko aba batashye bari bamaze igihe bigishwa i Mutobo bameze neza ndetse bishimiye umwanzuro bafashe wo gutaha.
Yavuze ko bamaze igihe bigishwa uko bagomba kubana n'abandi igihe bazajya mu miryango,bigishwa gahunda na porogaramu by'igihugu nka Girinka,Mitiweli n'izindi gahunda nyinshi zigamije imibereho myiza y'umuturage.
Yakomeje avuga ko iyo batashye bakomeza kwitabwaho kuko baba bataye umwambaro wa gisirikare bagiye kuba abasivili nk'abandi.
Bashimira inzego zibanze ko zimaze kumva ko abatashye baba ari abaturage nk'abandi ndetse ko "igihawe abandi baturage nabo bagihabwa."
Ati "Nkibabona bahise bambwira bati 'muzadushimire Perezida wa Repubulika,twarakiriwe,haba mu miryango,yaba abaturanyi.Tugenda mu mihanda uko dushaka kandi abenshi muri bo bahawe n'akazi.
Twabigishije imyuga ari nacyo kintu cyatumye bagaruka hano kuko bize mu mashami menshi harimo ububaji,ubufundi,ubuhinzi,kudoda,gukora imisatsi,gukora amashanyarazi..."
Madamu Nyirahabineza yavuze ko amasomo bize ariyo azabafasha mu buzima busanzwe gusa mu cyiciro cya 69 gishya harimo imvange z'abahunze imirwano,abihishahisha.
Yavuze ko nibura muri iki cyiciro hamaze gutaha abagera kuri 70 gusa bakomeje kubahumuriza no kubaha amasomo abasubiza mu buzima busanzwe.
Madamu Nyirahabineza yasabye abatashye kubwira abakiri mu mashyamba "gushakisha inzira,bajye ku nzego dusanzwe dukorana.Barambike intwaro hasi,bave muri ayo mashyamba,bazane abana bige,bumve icyiza cyo kuba umunyarwanda n'Umunyarwandakazi.Nibwo butumwa turi kubaha.Nibaze,nibahumure kuko Guverinoma iravuga iti "nta mwana w'u Rwanda wakagombye gupfira ishyanga."
Kuva ikigo cya Mutobo cyatangira gutanga amasomo yo gufasha gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare cyatangira muri 2001 imaze guhugura ibyiciro 69 birimo n'icyiciro cya 68 kizasezererwa kuri uyu wa Kane,tariki ya 23 Gashyantare 2023.
Abahuguwe barimo abahoze ari abasirikare ba RPA,FDLR n'abandi bo mu mitwe yagiye ivuka.Abamaze gucyurwa barenga ibihumbi 70.Abasezerewe banyuze i Mutobo ni ibihumbi 12,679.
Aba iyo basezerewe bahabwa ibihumbi 120 FRW abafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize muri ayo masomo yo kubasubiza mu buzima busanzwe.