Abarangije amasomo mu kigo cya mutobo gihugurirwamo abahoze ari abasirikare mbere y'uko basubizwa mu buzima busanzwe bavuze ko bagiye kwitwara neza ku isoko ry'umurimo nyuma yo guhabwa ibikoresho na Guverinoma y'u Rwanda.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gashyantare 2023 nibwo Leta y'u Rwanda yahaye abasaga 500 bize mu cyiciro cya 67 cy'abahoze ari abasirikare baturutse muri RDC ibikoresho byo kubafasha mu myuga bigiye muri iki kigo cya Mutobo.
Iki kigo kirimo amashami y'imyuga 7 arimo ubudozi,ubufundi,kogosha,gusudira,guhinga n'ayandi.
Aba babwiye itangazamakuru ko bahawe amasomo neza ndetse biteguye kwigaragaza neza ku isoko ry'umurimo mu Rwanda mu kuyabyaza umusaruro.
Gatabazi Joseph,wahoze ari mu nyeshyamba za FDLR ndetse agatahuka afite ipeti rya Colonel muri 2019,yavuze ko ibikoresho by'amashanyarazi yahawe agiye kubibyaza umusaruro,bikamufasha kubaho.
Yagize ati "Ibi bikoresho bampaye nari narize mu magambo gusa,ngashushanya ariko bampaye ibikoresho ngo njye gushyira mu bikorwa ibyo nize.Muri rusange sinavuga ngo nashinga kompanyi ariko nzajya ngerageza gutera ibiraka cyangwa se aho resorve force izampa akazi ntabwo nzajya ntira ibikoresho ahubwo nzajya nkoresha ibyo bampaye kugira ngo mbashe gukora umurimo unoze kandi mwiza.
Isoko ry'umurimo rirahari,mu Rwanda barubaka cyane,hari amazu ya leta bizamfasha cyane.Niyo ntaba ndi mu butekinisiye ndi mu bindi,ibi bikoresho bizamfasha.Nshobora no kubikodesha bakampa amafaranga akamfasha.
Ubumenyi buhagije twarabuhawe kuko twamaze amezi 6 twiga ndetse tunakora amasuzuma.Tunasohotse hanze twagiye tubona ibiraka gusa imbogamizi twari dufite n'ibikoresho none turabibonye,nta yindi mbogamizi tuzagira."
Uyu yavuze ko abari hanze mu mashyamba bakwiriye gutahuka kuko ubuyobozi bw'u Rwanda bubafasha kandi niyo bageze hanze babana neza n'abaturage.
Uwitwa Umuhoza Cecile,nawe wahawe ibikoresho by'ubudozi nyuma yo kuva mu mashyamba ya Kongo muri 2019 akaza kwiga mu kigo cya Mutobo,nawe yavuze ko ibikoresho yahawe bigiye kumuhindurira ubuzima.
Yagize ati "Ibikoresho nahawe bigiye kunteza imbere n'umuryango wanjye.Ibibazo nari mfite ngiye kuzajya mbikemura binyuze mu bikoresho bampaye.
Nzegera abafite amasoko nko mu makoperative nkorane nabo nanjye niteze imbere nkuko nabo biteje imbere.Ubumenyi bampaye nzajya mbukoresha mbone abakiriya."
Uyu yavuze ko yabaga muri Rutshuru ndetse yatashye muri 2019 ahita azanwa i Mutobo aho yize umwuga wo kudoda.
Col Ntamuhanga Anthere nawe wize mu cyiciro cya 67 muri iki kigo cyo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare,nawe yahawe ibikoresho nyuma yo kwiga ubwubatsi.
Yagize ati "Impamvu nahisemo ubwubatsi nuko nageze hano mvuye mu mashyamba nsanga igihugu cyarubatswe kandi narasize cyarasenyutse kandi n'uyu munsi barubaka.
Naravuze nti 'kugira ngo turusheho kubaka igihugu kibe cyiza,nanjye ndashaka kuba umwubatsi nkajya gufatanya nabo nzasanga.
Imigambi mfite n'uguteza imbere umuryango wanjye,noneho ngakurikizaho aho ntuye.
Batwijeje ubufasha ubufasha.Ntabwo navuga ngo nzagenda mpite nkora ibitangaza ariko nzasanga ababimenyereye bamfashe.Nizeye ko nanjye nzabishobora."
Umuyobozi wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare,Madamu Valerie Nyirahabineza,yasabye abahawe ibikoresho kubikoresha ntibabigurishe.
Ati "Icya mbere tubasaba n'ukutabigurisha.Hari igihe twigeze gutanga ibikoresho bagera hanze iriya mashini abantu bo hanze bakabashuka bakayigurisha amafaranga atangana n'agaciro kayo/.
Icya mbere tubasaba n'utabigurisha,icya kabiri n'ukubikoresha ibyo byagenewe kuko buri wese twamuhaye igikoresho kijyanye n'umwuga yize.Icyo twifuza nuko byamubera igikoresho cyibanze.Hari benshi batwandikiraga ko babonye akazi mu ma atelier ariko kubera ko badafite bikoresho byabo ntibabone amafaranga neza.
Ubu babonye ibikoresho byabo,bagiye muri ya makoperative,bagiye hamwe na bagenzi babo."
Abajijwe icyo abatarataha bahombe,Madamu Nyirahabineza yagize ati "Abataratahuka bahombye byinshi,babuze igihugu cyiza gifite imiyoborere myiza ariko cyane cyane kibitayeho.
Urabona nk'aba ngaba baje baturutse mu mitwe yitwaje intwaro bafite ubwoba.Baje bazi ko badashobora kubaho.Hari abaje bamara gatatu batarya kubera ibitekerezo baba babashyizemo.Ariko baraje bitabwaho,baragaburirwa,bahabwa imyambaro,baravuzwa....Abakiri mu mashyamba barase ibyiza by'u Rwanda,barase imiyoborere myiza barimo bararata ubunyarwanda no gukorera imiryango yabo."
Madamu Nyirahabineza yavzuze ko ibikoresho byahawe aba bahoze ari abasirikare bifite agaciro ka Miliyoni 57 n'ibihumbi bisaga 200 FRW.
Yavuze ko inyubako z'ikigo cya Mutobo zimaze gutwara arenga miliyoni 800 FRW.
Muri iki Kigo cya Mutobo hatangijwe ishuri rifasha n'abanyeshuri basanzwe kwigira imyuga hamwe n'aba bahoze ari abasirikare mu rwego rwo gufasha abanyarwanda bose kubona amahirwe angana.
Madamu IRERE Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n'ubumenyingiro wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko biba ari byiza ko abahoze mu gisirikare bahura n'abantu basanzwe ariyo mpamvu bahisemo guha amahirwe abanyeshuri basanzwe kwiga imyuga muri iki kigo cya Mutobo.
Hateganyijwe ko abanyeshuri baziga muri iki kigo batahize ari abasirikare bahabwa amasomo y'amezi 6 kugeza ku myaka 2.
Hashobora kuzaba ubufatanye ku buryo n'abandi bahoze mu gisirikare bo hanze y'u Rwanda bazajya baza kwigira muri iri shuri bityo rikaba mpuzamahanga.
Kuva muri 2001,Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe yashingwa,imaze guhugura abasaga ibihumbi 70 bahoze mu mutwe irwanya ubutegetsi bw'u Rwanda.
Abahawe ibikoresho basabwe kubibyaza umusaruro