Abofisiye ba RDF basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n'Ingoro y'Urugamba rwo kubohora igihugu (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ni abasirikare bakuru [Ofisiye] bagera kuri 70 bamaze iminsi mu masomo ajyanye n'ubuyobozi bw'ingabo mu Kigo cy'Amahugurwa cya Gacurabwenge giherereye mu Karere ka Kamonyi.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu nibwo aba basirikare basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basobanurirwa amateka y'u Rwanda yarugejeje ku mahano ya Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni mu minsi 100.

Aba basirikare bari bayobowe na Lt Col Steven Kayigumire, bageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanuriwe amateka n'umukozi warwo, Dieudonné Nagiriwubuntu.

Aba basirikare kandi bunamiye inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso ndetse banashyira indabo ku mva.

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bahise berekeza ku Ngoro Ndangamurage y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda iherereye mu nyubako y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ku Kimihurura, yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ku wa 13 Ukuboza 2017.

Yubatse ahitwaga CND [Conseil National pour le Développement] ubu ni mu Nteko Ishinga Amategeko mu gice kigana aho umutwe w'abasenateri ukorera.

Ibumbatiye amateka atandukanye y'imigendekere y'urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk'igice cya kabiri cy'amateka yayo.

Umukozi w'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, Dieudonné Nagiriwubuntu, asobanurira aba basirikare amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko mu bice bitandukanye byo muri Kigali
Beretswe filime mbarankuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Bashyize indabo ku mva iruhukiyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Lt Col Steven Kayigumire yanditse ubutumwa mu gitabo cy'abashyitsi
Abasirikare 70 bamaze iminsi mu mahugurwa ku bijyanye n'ubuyobozi mu bya gisirikare
Aba basirikare basuye ibice bitandukanye bigize Ingoro Ndangamurage y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda

Amafoto: RDF




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abofisiye-ba-rdf-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-n-ingoro-y-urugamba

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 3, April 2025