Alex Dusabe wamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe nka 'Umuyoboro, Kuki Turira, Ngwino' n'izindi nyinshi zihuriye ku butumwa bwo Kuramya no Guhimbaza Imana, ageze kure imyiteguro y'igitaramo 'Integrity Gospel Concert' kizabera muri Camp Kigali Kuwa 21 Gicurasi 2023, aho azafatanya n'abandi bahanzi bamaze igihe mu murimo.
Apostle Habonimana Appollinaire na we umaze ibinyacumi mu murimo w'ivugabutumwa akorera muri Africa y'Iburasirazuba ndetse na Nduwimana David wo muri Asutralia ni bo bahanzi bamaze kwemeza ko bazafatanya na Alex Dusabe muri iki gitaramo, mu gihe hagitegerejwe abandi babiri bakiri mu biganiro.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Alex Dusabe yasobanuye byinshi kuri iki gitaramo giteganijwe muri Gicurasi, anasobanura byinshi kuri Kompanyi yashinze ya East Africa Gospel Festival ifite gahunda yo gutegura ibitaramo ngarukamwaka bigamije gusakaza Ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no kugarurira ibyiringiro abihebye.
Dusabe yatangiye avuga impamvu igitaramo cyiswe Integrity Gospel Concert, ati "Ni ukubera ko Imana ikwiriye amashimwe, Ikwiriye icyubahiro no gushyirwa hejuru, ni iyo Kwizerwa. Ni Imana iri 'Integre' kandi iduhamagarira kuba abizerwa muri Yesu Kristo. Niyo ikwiriye icyubahiro cyose, Gushimwa no gushyirwa hejuru, Ikwiriye no gutaramirwa."
"Intego y'ibitaramo byacu ni ugukirisha abantu ubutumwa bwiza ariko no gushyira Izina ry'Imana hejuru kuko ari iryo kubahwa no kuvugwa mu ndimi zose nk'uko ijambo ryayo ribivuga ngo 'Amavi yose azapfukama, Indimi zose zature ko Kristu Yesu ari Umwami."
Yakomoje ku bahanzi batumiwe, agira ati "Twatumiye Apollinaire, ni umuntu ukomeye muri uyu murimo wo kwamamaza Ubutumwa bwiza hakoreshejwe indirimbo zo Kuramya no Guhimbaza Imana, Dutumira David na we wabanye na Apollinaire cyane, ubu uba muri Australia, hari n'abandi babiri tutaratangaza kuko tukivugana nabo, Ni abaririmbyi bakuru twifuza kuzabana nabo."
"Nk'uko gutegura ibi bitaramo byiswe East African Gospel Festival, twifuza kujya dukorana n'abahanzi bo mu Karere baririmba ubutumwa bwiza, ubu twahereye i Burundi ariko twifuza no gushaka abandi bo gukorana muri ibi bihugu bigize Akarere kacu (East Africa). Aba nibo tuziranye kuva kera, Apollinaire na David twabigiyeho byinshi, bafite inararibonye mu gukoranya abantu benshi, tuzafatanyiriza hamwe Guhimbaza Imana, ndanaboneraho kubashimira ko bemeye kuzaza kwifatanya natwe mu gitaramo cyiza."
Avuga ku bahanzi babiri bataratangazwa, yagize ati "Turateganya ko umwe yari ari uwo hanze, undi akaba uwa hano (Mu Rwanda), Uwo hanze bidakunze twakorana na babiri ba hano, tukazatarama turi itsinda rishyitse kandi buri wese akazabona igihe gihagije cyo kuririmbira Imana n'abantu bayo."
Alexis Dusabe amaze imyaka myinshi aririmbira Imana
Umuramyi Alex Dusabe yakomoje ku musaruro witezwe muri iki gitaramo, avuga ko inyungu y'ibanze ari ukwamamaza ubutumwa bwiza, hagamijwe ko abantu bose bahindukirira Umwami Yesu, anavuga ko mu bindi bitaramo bizakurikiraho, bazataramira ahantu hagutse kandi hafunguye kuri buri muntu
Yagize ati "Inyungu ya mbere ni ukwamamaza ubutumwa bwiza, Nitubonamo abahindukirira Umwami Yesu, bizaba ari inyungu ikomeye mu bazaza bose. Ibi bitaramo bizajya biba ngarukamwaka kandi mu buryo bubiri, ntabwo tuzajya dutaramira muri Camp Kigali gusa, ahubwo hazaba no gutaramira ahantu hakinguye, aho buri wese azajya agira Access (Uburyo)."
Ku bindi bateganya kungukira muri iki gitaramo, Dusabe yavuze akamaro k'abaterankunga n'abafatanyabikorwa, ati "Ni abantu bo kubahwa, numva nzabagezaho gahunda yo kwamamaza Ubutumwa bwiza mu Karere hose, hanyuma nibadukundira bazaba abafatanyabikorwa muri uyu murimo. Umurimo wo kwamamaza Ubutumwa bwiza mu ndirimbo ukeneye abaterankunga babikora banezerewe kandi babyishimiye kugira ngo bitaba iby'i Kigali gusa cyangwa mu Rwanda gusa ahubwo bijye bisakara n'ahandi hose binjanye n'ubushobozi twaba twabonye."
Dusabe uri mu bahanzi bakunzwe na benshi kubera indirimbo z'ihumure no Kuramya Imana, yakomoje kuri Kompanyi ya East Africa Gospel Festival yashize, avuga ko igamije Gusakaza Ubutumwa bwiza no Gukura abantu mu bikorwa byangiriza imibereho ya Sosiyete.
Yagize ati "East African Gospel Festival ninjye wayitangije, ni nk'ikigo kizajya gitegura ibitaramo ariko bya Gospel. Ifite intego yo kwamamaza Ubutumwa bwiza no Gufasha abantu kuva mu bintu byangiza Sosiyeye yacu, turarwana intambara y'uko abana bacu batatwarwa ngo babe imbata z'ingeso mbi cyangwa kwiheba."
"Twumva tuzajya dukoresha indirimbo z'ubutumwa bwiza, Ijambo ry'ihumure ryo kubabwira ngo 'Ejo hazaza Imana izahagenza neza, mwe kugira ubwoba ngo mwirekurire mu byaha'. Tuzajya dutanga ubuhamya bw'abakijijwe bakareka inzira mbi, aho bazajya batubwira inzira bifashishije ngo babaturwe, Hanyuma tugerekeho uburyo bwo gufasha abantu babohowe mu buryo bw'Ubujyanama, kubakurikirana no kubahumuriza. Ibitaramo byacu bifite intego y'Ivugabutumwa no Gufasha by'umwihariko guha urubyiruko Ihumure n'Ibyiringiro."
Yakomeje ati "Nifuza ko ibitaramo bya East Africa Gospel Festival byajya biba buri mwaka, Uyu ni umwaka wa Gatatu. Nifuza ko hazajya haba igitaramo cy'iminsi irenze umwe, kikabera ahantu hagutse, Ngize umugisha nkabona 'Car Free Zone' bihoraho tukajya tuhamara iminsi ibiri cyangwa itatu turi kumwe n'abantu baduha ubuhamya n'abo Imana yafashije kuva mu bibazo bikomeye, Ntekereza ko byakongera kuzamura icyizere cy'ubuzima no Guhabwa ubugingo. Buri mwaka Nzajya nkora ku buryo tubona kiriya gitaramo kandi ku buryo buteguye neza."
"Kwamamaza Ubutumwa bwiza niyo nyungu yacu y'ukuri, Uretse no gutaramira muri 'Car Free Zone' nifuza ko tuzajya n'ahandi henshi nko mu mashuri no ku bantu bari mu magereza, tukabagezaho inkuru y'ubutumwa bwiza kugira ngo abakira bakizwe, kwiheba kugabanuke kuko Imana ibasha gukora ibitangaje ku muntu wese wakira Yesu Kristu nk'Umwami n'Umukiza."
Mu gusoza ikiganiro, Alex Dusabe yavuze ko yivuza ko Ubutumwa bwiza bwajya bugera ku bantu benshi icyarimwe, asaba abantu bose kumva no gutiza amaboko n'imbaraga East Africa Gospel Festival.
Tagize ati "Tuzagera ahantu hateranira abantu benshi, uko ubushobozi buzaba bungana, Nzajya nterura Imbaraga zose Imana yampaye, ndetse nicyo twifuza ngo bafatarankunga, niba uyu munsi twakoreye muri Car Free Zone, ukundi kwezi tukajya ahandi hirya no hino, tukamamaza inkuru y'Agakiza, tukamamaza ko nta mpamvu yo kwiheba. Twumva dukwiriye gushyira hamwe nk'abahanzi b'Indirimo zo Kuramya no Guhimbaza Imana, tukarwanya Ibintu biri kwangiriza Sosiyete yacu."
"Turifuza ko abantu batwumva bakatwakira, bakadutera Imbaraga. Muri iriya East Africa Gospel Festival izabera muri Camp Kigali tariki 21 Gicurasi 2023, izaba ari uburyo bwo kubwira abantu ngo 'Ibyo tugiye gukora ngibi, mutubereye Imbaraga, mutubereye amaboko, mutubereye inkunga izatuma dukirisha benshi, benshi, benshi ijambo ry'agakiza n'Ubutumwa bwa Yesu Kristu."
'Affiche' y'igitaramo kizahuriramo abaramyi bamaze igihe mu murimo wo guha ikuzo Imana
Nduwimana David akorera umurimo muri Australia, aho yimukiye muri 2013
Apostle Habonimana Appollinaire uzafatanya na Alexis Dusabe ni umwe mu bazwi cyane i Burundi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUYOBORO' YA ALEXIS DUSABE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IMANA NIYO BUHUNGIRO' YA HABONIMANA