Amafoto:Ibyaranze ubukwe bw'umuhanzi Marchal Ujeku #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gusezerana imbere y'Imana n'imiryango yaba bombi bibaye nyuma yo kwemeranya kubana akaramata imbere y'amategeko mu muhango wabereye ku murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo ku wa 16 Gashyantare 2023.

Ubu bukwe bwa Giramata na Ujeku bwabereye kuri Hotel Vive iri mu Karere ka Rusizi , mu gihe gusezerana imbere y'Imana byabereye kuri Paroisse Cathédrale ya Cyangugu.

Nubwo iby'urukundo rwa Giramata na Marshall Ujeku butigeze bivugwa cyane mu bitangazamakuru, uyu mukobwa w'imyaka 24 yahuye bwa mbere n'uyu musore mu 2014.

Isabelle Giramata asanzwe ari umucuruzi akaba n'umujyanama w'uyu muhanzi mu mishinga afite itandukanye irimo umuziki, ubwubatsi n'ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Si ibyo gusa kuko ari n'umufatanyabikorwa mu muryango wa Marchal Foundation ufasha abatishoboye, kwishyurira amashuri abana ndetse no gufasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato.

Uyu mugore wa Marshall Ujeku we asanzwe akora ibikorwa bitandukanye birimo ibya sosiyete yashinze yise Izza Pads icuruza ibikoresho by'isuku na Maisha Chili icuruza urusenda ku kirwa cya Nkombo.

Vuba aha we n'umugabo we baritegura gushinga umuryango ufasha abana b'abakobwa babyariye iwabo badafite ubushobozi n'abafite imishinga ariko badafite inama z'uburyo bwo kuyishyira mu bikorwa.

Ujekuvuka Emmanuel Marchal usibye ibikorwa by'ubushabitsi akora asanzwe ari n'umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo "Bombole Bombole", "Bikongole'' Omwana akwira, Ntakazimba na "Kuch Kuch Hota Hai" icuranze mu mujyo w'umuziki w'Abahinde.

Uyu muhanzi avuga ko nyuma yo gukora ubukwe azasubukura ibikorwa bye bya muzika byatumye amenyekana hirya no hino binakomeza guhesha ikuzo aho akomoka ku Nkombo ndetse n'ururimi rwaho.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-ibyaranze-ubukwe-bw-umuhanzi-marchal-ujeku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)