Amashimwe kuri Chriss Eazy waherekeje Cogebanque muri #TdRwanda23 (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Cogebanque isanzwe ari umuterankunga w'imena wa Tour du Rwanda iri gukorana na yo ku nshuro ya 12. Ni yo ihemba umukinnyi uzamuka kurusha abandi. Aho isiganwa rinyura hose yegereza abaturarwanda serivisi z'imari zarushaho kuborohereza ubuzima.

Binyuze muri Cogebanque, Chriss Eazy, amaze gutaramira mu duce dutandatu mu gihe kitarenze icyumweru, kimwe mu bintu bidakorwa n'umuhanzi uwo ari we wese.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na IGIHE yavuze ko gukorana na Cogebanque ari iby'agaciro kuri we n'abakunzi be.

Yagize ati 'Mbere na mbere ni umugisha, iyo abantu nka bariya (Cogebanque) bakugiriye icyizere biba byerekana ko uri gukora kandi ibyo ukora babona hari akamaro bifitiye sosiyete."

'Ni amahirwe adakunze kuboneka buri gihe ahubwo iyo umuntu ayabonye aba agomba kuyakoresha kandi agakomeza gukora cyane ku buryo n'ubutaha aba bantu bazakomeza kumugirira icyizere.'

Uyu muhanzi avuga ko ari amahirwe akomeye yagize kubasha gutaramira ahantu henshi kandi mu gihe gito.

Ati 'Nubu ndacyatungurwa. Nabonye amahirwe yo kuzenguruka u Rwanda rwose, ibyo ndimo ubu ngubu ndi kubibona nk'umugisha, ndi kubona urukundo nari ntarabona ko abantu bamfitiye.'

Chriss Eazy mu butumwa bwe yakanguriye by'umwihariko abakibyiruka gukoresha serivisi z'imari zitangwa na Cogebanque nka banki Nyarwanda itanga serivisi mpuzamahanga.

Uyu muhanzi avuga ko umuziki akora atagomba kuwukerensa na gato kuko hari benshi uha ibyishimo mu buryo butandukanye.

Nyuma ya Tour du Rwanda, Chriss Eazy yavuze ko azakora indirimbo nshya ishobora gusohoka muri Werurwe dore ko n'ubu amaze iminsi umunani akoze iyitwa Edeni imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 500.

Ku bufatanye na Cogebanque, Chriss Eazy amaze gutaramira mu Turere twa Rwamagana, Gisagara, Musanze, Karongi, Rubavu na Gicumbi.

Tour du Rwanda imaze gukinwa etapes esheshatu. Kugeza ubu Umubiligi William Lecerf Junior ni we wambaye umwambaro w'umuhondo nk'uyoboye abandi ku rutonde rusange.

Muri uyu mwaka Cogebanque yarushijeho kwegereza abakiliya bayo serivisi itanga binyuze mu bukangurambaga bwa 'Tugendane' buzamara amezi abiri. Bwifashishwa mu gushishikariza abakiliya kubitsa, kuzigama no kurushaho gukoresha serivisi z'ikoranabuhanga.

Ku muntu ushaka gukoresha Cogebanque afite telefoni ntoya akoresha *505# akabona serivisi yifuza mu gihe abafite izigezweho bakoresha porogaramu ya banki yitwa 'Coge mBank' ishyirwa muri telefoni.

Reba ikiganiro twagiranye na Chriss Eazzy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashimwe-kuri-chriss-eazy-waherekeje-cogebanque-muri-tdrwanda23-video

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)