Benshi mu babonye aya mashusho batunguwe n'uburyo uyu mukobwa umenyerewe mu kuvanga imiziki azi no kuvanga imigeri ku rwego rwo kwiyemeza guhangana n'inkumi ebyiri zose akazikwiza imishwaro.
Ni amashusho bigaragara ko yafatiwe ahaparika imodoka iruhande rw'akabyiniro ka Cadillac mu masaha akuze y'ijoro.
Nubwo aya mashusho atagaragara neza, iyo uyitegereje neza ubona DJ Higa uzwi nk'umubyinnyi ari guterana amagambo n'inkumi ebyiri ndetse akagera n'aho azicira umurongo w'aho zitagomba kurenga.
Kwihangana biranga, DJ Higa agahita asimbukira umwe muri aba bakobwa akamutera umugeri, mugenzi w'ukubiswe wari uri aho hafi nawe ahita ahorera ukubiswe intambara ikarota.