Amateka y'umunsi w'abakundana witiriwe Saint Valentin #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunsi w'abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka. Ni umunsi urangwa n'uko abakundana bibuka urukundo rwabo basangira, basohokana cyane cyane bahana impano zitandukanye ziganjemo indabyo.

Umunsi wa Saint Valentin wakomotse ku mupadiri w'Umunyaromani witwa Valentin, wabayeho ku gihe cy'umwami w'abami Claudius II, ahagana mu myaka ya 269 na 273 mbere y'ivuka rya Yezu kiristu.

 Muri icyo gihe, tariki ya 14 Gashyantare habaga umunsi mukuru wo kwihiza umunsi w'umwamikazi Juno wafatwaga nk'imana y'abagore.

Kuri uwo munsi, abasore bandikaga amazina y'abakobwa bari mu kigero kimwe bakayashyira mu kintu, umusore yazamura izina ry'umukobwa guhera ubwo akamuherekeza bakajya kwizihiriza uwo munsi hamwe.

Ngo ibyo byatumaga abakobwa bahura n'abasore kuko mbere byabaga bibujijwe, ubucuti bwabo bugakomera bukavamo no kubana ubuziraherezo.

Ku ngoma ya Claudius igihugu cye cyaje kugarizwa n'intambara zikomeye, agira ikibazo cy'abasirikare bagomba kurwanira igihugu kubera ko abagabo bakiri batoya bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba.

Umwami Claudius yafashe icyemezo cyo guhagarika gushaka, ariko Saint Valentin ntiyabyakira neza. Afatanyije na Saint Marius batangira gusezeranya abantu bashaka kubana mu ibanga. Amakuru yageze ku mwami Claudius ararakara ategeka ko Padiri Valentin afatwa agafungwa.

Padiri Valentin yarafunzwe, akatirwa urwo gupfa akubiswe amahiri akanacibwa umutwe. Ngo igihe yari ategereje iherezo rye, abantu bazanaga indabyo n'ubutumwa bwo kumukomeza bakazinyuza mu idirishya.

Ku munsi  wa Saint Valentin, bamwe mu bakirisitu ba Kiliziya Gatulika  bajya gusura ibisigazwa bye ( reliques ) ahantu hatandukanye mu Burayi .

Mu Buyapani ho ntibiba bisanzwe ! Kuri uwo munsi, abagore n'abakobwa bategetswe kuzanira abagabo n'abasore bakorana za chocolats zihenze.

Gusa mu Buyapani kuri 14 Werurwe abagabo nabo barishyura, bagaha abo bashiki babo umwenda, urukweto cyangwa ikindi gifite ibara ry'umweru kandi gihenze inshuro nibura 3 kurenza ya chocolat yaguriwe. Iyo tariki ya 14 Werurwe bayita 'White Day'. Colombia ho uba ku wa Gatandatu wa gatatu w'ukwa cyenda, ukaba witwa 'dia del amor y amistad' (umunsi w'urukundo n'ubucuti).

Uretse mu gihugu cya Brazil ho bagira umunsi w'abakundana wihariye uba tariki 12 Kamena, ukaba witwa 'dos namorados' ndetse no muri Colombia ho uba ku wa Gatandatu wa gatatu w'ukwa cyenda, ukaba witwa 'dia del amor y amistad' (umunsi w'urukundo n'ubucuti).

Ubwoko bwaba Hindu mu gihugu cy'ubuhinde bavuga ko batemera 'Saint Valentin' kuko ari umunsi ukurura ibikorwa by'ubusambanyi.

Mu Rwanda naho, kuva mu mwaka wa 1998 uyu munsi witaweho cyane, kandi ugenda urushaho gutera imbere cyane kuko wizihizwa ningeri zose.

The post <strong>Amateka y'umunsi w'abakundana witiriwe Saint Valentin</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/02/14/amateka-yumunsi-wabakundana-witiriwe-saint-valentin/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amateka-yumunsi-wabakundana-witiriwe-saint-valentin

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)