U Rwanda rwakomeje guhashya imyuka ihumanya ikirere binyuze mu gushyira mu bikorwa amabwiriza agenga ikirere yo mu 2016 agena uko hakirindwa iyangirika ry'ikirere, yashyizweho n'Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, EPA.
Mu rwego rwo guhangana n'ihumywa ry'ikirere riturutse ku binyabiziga mu Rwanda, guverinoma y'u Rwanda ikomeje gushishikariza abantu ikoreshwa ry'ibinyabiziga byifashisha amashanyarazi aho kuri ubu byanasonewe imisoro.
Hari abakoresha ibinyabiziga basanga n'ibikoresha moteri bishobora kugira uburyo bwo kutangiza ibidukikije ahubwo biterwa ahanini n'amavuta cyangwa ubwoko bwa lisansi bikoresha.
Muri iyi minsi bamwe mu bakora ubucuruzi bw'ibikomoka kuri petiroli mu Rwanda bakomeje kugaragaza ko hari izishobora gukoreshwa kandi zibungabunga ibidukikije nka Ultra tech yatangijwe na Rubis, Engen Eco drive n'izindi zishobora kurinda ikinyabiziga gusohora imyotsi ihumanya ikirere.
Abahanga bagaragaza ko uretse lisansi n'amazutu ariko imodoka zikoresha amavuta yaba aya moteri, aya feri n'andi ziri mu bihumanya ikirere bitewe n'ayo banyoye.
Umudage w'umuhanga mu birebana n'ibinyabiziga mu kigo cy'abadage gikora amavuta ya Lup Plus, Sleyman Nohman, yavuze ko ibikoresha moteri byose bishobora kwangiza ikirere biturutse ku byakoreshejwe bitujuje ubuziranenge.
Ati 'Ubundi biterwa n'amavuta ukoresha iyo ukoresheje amavuta afite ubuziranenge bwemewe kandi butangiza ibidukikije, bivuze ko iyo ukoresheje amavuta meza, usohora imyuka ihumanya mike cyane, moteri igakora neza, igahora isukuye kandi bigira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.'
Yavuze ko mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu biri gutera imbere mu bijyanye n'ubuhinzi bugezweho, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro hakwiye kubaho ubushishozi bw'amavuta akoreshwa muri ibi bikoresho byifashishwa kuko bishobora gukurura ikibi aho kugera kuri rya terambere ryifuzwa.
Ati 'Urebye nk'amavuta ya Lub Plus, ashobora gufasha abantu mu ngeri zitandukanye. Hari akoreshwa muri moto kugera no ku binyabiziga bitwara ibintu biremereye cyangwa ibikoreshwa mu nganda. Bisaba ko mu guteza imbere inganda wigegensera ku byo ukoresha nka zamoteri zisaba gukoresha amavuta meza kandi adahumanya.'
Habimana Jean Claude umaze imyaka irenga 10 atwara moto mu Mujyi wa Kigali yasobanuye ko ikinyabiziga gisohora imyotsi ihumanya bitewe n'uko nyiracyo agifashe cyangwa ibyo akoresha.
Ati 'Kuva natangira gutwara moto, nakoreshaga amavuta ariko nza kubona ko atari meza kuri moto kuko yasohoraga imyotsi myinshi nimukira kuyitwa lup plus kandi yo ni meza. Atera moto imbaraga, moteri iba ifite isuku ndetse moto ntisohora imyotsi kandi ikagira ijwi ryiza.'
Yasabye bagenzi be gukoresha amavuta cyangwa guharanira ko ibinyabiziga byabo bitaba intandaro yo guhumanya ikirere kuko ari ingenzi kubungabunga ibinyabuzima binyuze mu kubungabunga ibidukikije.
Ngendabanga Bernard umaze imyaka irenga 15 acuruza amavuta y'ibinyabiziga mu Rwanda ashimangira ko umuntu wifuza ko ikinyabiziga cye kiramba cyangwa kitangiza ibidukikije ahitamo amavuta meza.
Ati 'Urebye umuntu ashaka amavuta meza adafite imyanda kandi afite ubuziranenge bwo hejuru. Ibyo bituma moteri igira uburambe, bikayifasha kugira imbaraga zo kuzamuka imisozi.'
Yavuze ko nubwo hariho gahunda yo guteza imbere ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi ariko abakora ubucuruzi bw'amavuta cyangwa ibikomoka kuri petiroli bakwiye gukora iyo bwabaga bakazana ku isoko ry'u Rwanda ibitangiza ibidukikije byunganira ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu kubungabunga ibidukikije.
Mu kugabanya imyotsi ihumanya ikirere Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije REMA, ku bufatanye na Polisi y'Igihugu cy'u Rwanda ndetse na RSB yatangije ubukangurambaga bugamije gupima umwuka uva mu modoka, bikorwa hakurikijwe amabwiriza y'ubuziranenge agenwa na RSB, aranga ibipimo by'umwotsi ntarengwa ushobora kutangiza ibidukikije uva mu kinyabiziga.