Ibi Amb Ron Adam yabigarutseho kuri uyu wa 8 Gashyantare 2023 mu biganiro byahuje urubyiruko rw'Abanyarwanda batangiye imishinga mito n'iciriritse n'urumaze kugira intambwe rutera mu mishinga irimo n'iy'ikoranabuhanga hasangirwa ibitekerezo by'uko urubyiruko rwatera imbere.
Ni gahunda yatangijwe na Ambasade ya Israel mu Rwanda aho yiyemeje guhuza urubyiruko rw'u Rwanda rufite imishinga itandukanye ikizamuka n'ibigo bikomeye byo muri Israel haganirwa uko hakwimakazwa udushya mu guteza imbere urwego rw'ubushabitsi mu gihugu.
Bikorwa kandi hafatwa abatangije imirimo itandukanye bakajya muri Israel nk'uburyo bwo kwigira ku bigo bikomeye by'aho n'uko babigenje kugira ngo bagere aho bageze, ibyo bize bakaza kubigerageza mu gihugu.
Ni ibiganiro biba buri wa gatatu w'icyumweru aho kuri gahunda iyi ambasade izana abafite aho bamaze kugera bagatanga inama n'ubuhamya bw'inzira banyuzemo kugira ngo babe bageze aho bageze ubu.
Kuri iyi nshuro hari hatumiwe Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Ikigo nyarwanda cy'Ikoranabuhanga kinafite urubuga rutangirwaho serivisi za Leta, Israël Bimpe, Umuyobozi w' Urwego rushinzwe ikoranabuhanga mu Rugaga rw'Abikorera, Rwanda ICT Chamber, Ntare Alex n'abandi.
Amb Ron Adam yavuze ko urubyiruko rugomba guhora rutekereza icyo rwakora gitandukanye n'ibisanzwe cyane ko nubwo gushaka ibibazo byugarije sosiyete ari byiza ariko ngo no kubishakira ibisubizo ari byiza kurushaho.
Ati 'Ibyo byose ubikora udakangwa n'imbogamizi kuko uwaguye arangwa no kubyuka. Gutsindwa ni imwe mu nzira iganisha ku ntsizi. Muri Israel imishinga ikizamuka igera kuri 85% akenshi ntabwo ihita igera ku ntsinzi ahubwo ibanza gutsindwa ntigere ku ntego. Ni byiza kuko ari igisobanuro cyiza cyo kwiyemeza guhangana n'ibibazo.'
Yakomeje avuga ko umuntu udatsinzwe hari ibyo atabasha kubona mu rugendo rwe bishobora kuzatuma mu bihe biri imbere mu gihe yahuye na byo atabona uburyo abyigobotora, bityo ko guhura na byo hakiri kare bituma uwahuye n'ikibazo agerageza inzira zose zimuha igisubizo.
Yarusabye ko rutagomba kwishingikiriza kuri leta cyane kuko nayo iba ihuze iri gushakira abaturage bose icyabateza imbere bityo ko bagomba kwiyemeza bakabifatanya no kwigira ku barubanjirije, byaramuka bikurikijwe u Rwanda rukunguka ba rwiyemezamirimo bafasha reta kugera ku iterambere.
Umuyobozi wa Irembo, Israël Bimpe yavuze ko inzego zose n'urubyiruko rudasigaye zigomba gutekereza ku cyazatuma ejo hazaza h'igihugu haba heza hifashishijwe ubumenyi n'ubushake bw'abantu batandukanye.
Avuga ko hari amahirwe menshi atandukanye abantu bagakwiriye kubyaza umusaruro ndetse ko hari n'ibibazo byinshi bikwiriye gukemurwa n'udushya abantu bakwiriye guhanga.
Ati 'Ntanze urugero nko kuri Irembo, turi kugerageza gufasha abantu kubona serivisi badakoze ingendo cyangwa ngo bakoreshe impapuro. Niba hari serivisi ukeneye urajya ku irembo uzisabe mu gihe gito ube uzihawe nta rugendo ukoze. Ibyo nibyo turi guharanira ngo dukomeze gutera imbere mu ikoranabuhanga.'
Yakomeje avuga ko mu gutekareza ibyaba ibisubizo kuri sosiyete umuntu atibanda kuri bamwe ahubwo agomba kureba niba abo mu mijyi bafashijwe n'agashya yahanze ariko abo mu byaro na bo bakibukwa bityo igihugu kikagera ku iterambere ridaheza.
Ntare Alex uvuga ko igikenewe mu rubyiruko no ku bandi bashaka gutangira imirimo runaka ari kubaka ubushobozi mu bijyanye n'ubumenyi kuko ari cyo gishoro cy'ibanze aba agomba kugira kuko bitashoboka gutangira ikintu udafitemo ubumenyi.
Uretse gufasha u Rwanda mu guhugura no guteza imbere urubyiruko ku bijyanye no guhanga udushya no kwihangira imirimo, Israel itanga umusanzu mu nzego zitandukanye zirimo no gutegura abanyeshuri bize ubuhinzi bakajya kwimenyereza muri iki gihugu mu gihe cy'umwaka bakaza bafite ubumenyi bufasha guteza urwo rwego imbere.
U Rwanda rwashyizeho gahunda ziteza imbere urubyiruko binyuze mu buryo butandukanye burimo no kurufasha guhanga imirimo cyane ko rufite gahunda yo guhanga imirimo igera kuri miliyoni 1,5 hagati ya 2017 na 2024.