APR FC yisubije umwanya wa mbere, AS Kigali itungurwa na Police FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitego kimwe rukumbi APR FC yatsinze Sunrise FC, cyayifashije gufata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.

Uyu munsi shampiyona yari yakomeje hakinwa umunsi wa 18 umwaka w'imikino 2022-23. Hakinwe imikino 3 nyuma y'uko ejo hashize Gasogi United yari yatsinze Gorilla FC 2-1 igahita inafata umwanya wa mbere.

APR FC yari yasuye Sunrise FC kuri Golgotha Stadium i Nyagatare ibizi neza ko itagomba gukora ikosa iryo ari ryo ryose nk'ikipe ishaka igikombe ndetse iza kubigeraho ku munota wa 21 ubwo yatsindaga igitego cya mbere cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco kuri penaliti.

Iki gitego ni cyo cyaje kurangiza uyu mukino maze ikipe y'ingabo z'igihugu ishimangira ko igomba gusoza umunsi wa 18 iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Uretse uyu mukino, AS Kigali iby'igikombe ishobora kuba irimo igenda ibivamo gahoro gahoro ni nyuma yo gutsindwa na Police FC 2-1.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Bugesera, AS Kigali ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 24 ku gitego cyatsinzwe na Shabani Hussein Tchabalala ku burangare bwa ba myugariro ba Police FC.

Iki gitego cyaje kwishyurwa na Musa Omar ku munota wa 62 n'umutwe kuri kufura yari itewe na Hakizimana Muhadjiri.

AS Kigali yahise ishyira igitutu kuri Police FC ishaka igitego cy'intsinzi, yagiye irema uburyo butandukanye ariko ntibyayihira.

Police FC yaje kubanyura mu rihumye itsinda igitego cya kabiri ku monota wa 86 gitsinzwe na Danny Usengimana ku mupira muremure yari ahawe na Pacifique. Umukino warangiye ari 2-1. Undi mukino wabaye Mukura VS yanganyirije na Rutsiro i Rubavu.

Mbere y'uko hakinwa indi mikino irimo n'ushobora kugira icyo uhindura ku rutonde rwa shampiyona wa Kiyovu Sports na Rayon Sports, APR FC yo yashimangiye umwanya wa mbere n'amanota 37, Gasogi United ifite 35, AS Kigali ifite 33.

Gahunda y'umunsi wa 18

Ku wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2023

Gorilla 1-2 Gasogi United

Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2023

Sunrise FC 0-1 APR FC
Rutsiro FC 1-1 Mukura VS
AS Kigali 1-2 Police FC

Ku Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2023

Espoir FC vs Bugesera FC
Marines FC vs Rwamagana City
Musanze FC vs Etincelles
Rayon Sports vs Kiyovu Sports

APR FC yisubije umwanya wa mbere



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yisubije-umwanya-wa-mbere-as-kigali-itungurwa-na-police-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)