Munyankindi ni umwe mu rubyiruko rw'intore mu Mbanzabigwi z'Akarere ka Gisagara mu Majyepfo y'u Rwanda, witabiriye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023 iri kubera muri Kigali Convention Centre.
Uretse Abanyarwanda barenga 1500 bakoraniye muri iyi nyubako, mu turere dutandukanye twatoranyijwe bamwe mu baturage bafite ibitekerezo n'ibibazo bashyizwe ahantu hamwe, ari naho Munyankindi yari [Mu karere ka Gisagara] ubwo yavugaga ku rugendo rwe rw'ubuzima.
Ahawe umwanya, Munyankindi Abraham yashimye Perezida Kagame ku bwa gahunda y'uburezi kuri bose. Yavuze ko binyuze mu miyoborere myiza, yabashije kwiga arangiza icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.
Uyu musore yavuze ko akimara kurangiza amashuri yahise asubira iwabo i Gisagara, ashaka uburyo bwo kwiteza imbere bitanyuze mu gushakisha akazi.
Munyankindi avuga ko yashatse ibiraka abikuramo ibihumbi 200 Frw, ayakoresha agura inkoko 50. Izi nkoko yarazoroye, zitumuteza imbere.
Muri ya gahunda yo kuremera urubyiruko, Leta yamuteye inkunga y'ibihumbi 300Frw arabyongera bibasha kumugeza ku nkoko 500.
Yavuze ko izi 'nkoko zamfashije mu bukire, ndakira'. Avuga ko amafaranga y'inyungu yakuraga mu korora inkoko, yayashoraga no mu bucuruzi bwo kugura imyaka akayisubiza.
Munyankindi avuga ko yatanze akazi ku rubyiniro 9, kandi muri aba, batanu yabaguriye moto. Uyu musore yavuze ko ubu nawe yaguze imodoka 'imufasha kuzenguruka akora akazi ke'.
Yanavuze ko ubu afite abana batatu yakuye mu muhanda. Ati "Ubu bariga neza."Â
Yavuze ko imihigo ikomeje kuko ari mu biganiro n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubushakashatsi n'Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), mu kureba uko batangiza uruganda rutunganya ibikomoka kuri avocat birimo nk'amavuta.
Munyankindi yemeza ko akataje mu rugendo rwe rw'ubuzima, kandi arifuza ko mu myaka 10 iri imbere azaba ari mu bakire u Rwanda rufite.
Ati "Ndifuza ko mu myaka icumi iri imbere, ngomba kuzaba ndi mu bakire 10 iki gihugu kizaba gifite.'
Umushyikirano ni inama ihurirwamo n'abayobozi mu nzego nkuru za Guverinoma n'Abanyarwanda bari imbere no hanze y'igihugu, aho barebera hamwe ibyagezweho ndetse bakaganira ku mbogamizi zihari n'ingamba zarushaho guteza igihugu imbere.
Umushyikirano ukomoka mu muco no mu migenzo y'Abanyarwanda. Umushyikirano kandi uri mu Itegekonshinga ry'Igihugu guhera mu 2003.
Guverinoma y'u Rwanda yawushyizeho nka kimwe mu bisubizo by'umwimerere Abanyarwanda bihangiye, mu rwego rwo kujyanisha gahunda z'Igihugu z'iterambere n'amateka y'Abanyarwanda.