Bad Rama yabigarutseho mu kiganiro kirekire yagiranye na Igihe, aho yakomoje ku rupfu rw'umubyeyi we.
Bad Rama yakomoje ku gahinda ahamya ko yatewe n'imfu zikurikiranye z'inshuti ze noneho bihumira ku mirari ubwo yapfushaga Se.
Ati 'Agahinda gakabije mfite, ak'umubyeyi ko karabishwanyaguje numva Isi inyikubiseho birarenze. Mfite agahinda rwose mba numva mu mutwe wanjye nkeneye abaganga.'
Yakomeje avuga ko agahinda gakabije katangiye kuzamuka biturutse ku rupfu rwa Jay Polly bakoranye muri The Mane Music. Yari umufana ukomeye w'uyu muraperi mbere y'uko amusinyisha ngo bakorane.
Umuhanzi Jay Polly yitabye Imana azize uburwayi ku wa 2 Nzeri 2021 aguye mu Bitaro bya Muhima.
Urundi rupfu rwashegeshe Bad Rama ni urwa Nsanzamahoro Denis wamamaye nka Rwasa muri filime witabye Imana ku wa 5 Nzeri 2019.
Nsanzamahoro yitabye Imana nyuma y'igihe yari amaze arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.
Aba bose bahoze ari inshuti za Bad Rama, ashengurwa no kuba ataragize amahirwe yo kubashyingura ngo abaherekeze mu cyubahiro cyabo.
Kutabasha gushyingura inshuti ze bitewe n'icyorezo cya Covid-19 cyari cyajujubije uyu mugabo kimwe n'abandi benshi mu batuye Isi, biri mu byatumye yumva Isi imwikaragiyeho kurushaho.
Bad Rama wari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitegura gutaha ngo arwaze Se umubyara wari umaze igihe arembye, ahamya ko yongeye gukomeretswa n'urupfu rwa Yvan Buravan.
Igikomere cya rurangiza kuri Bad Rama cyaje kuba urupfu rw'umubyeyi we witabye Imana ku wa 12 Ukuboza 2022 mu gihe uyu musore yari amaze iminsi mike mu Rwanda azi ko agiye kumurwaza.
Ati 'Maze kubona ibyangombwa nahise nza mu Rwanda nje kurwaza papa wanjye, no mu byo nakoraga byose navugaga ko nimara kuba umunyamerika nzatwara data nkamuvuza neza, njye ntabwo naje nzi ko ngiye gushyingura ahubwo numvaga ko ngiye gutanga ubufasha ku buryo yavuzwa.'
Bad Rama yashimiye nyina wamubereye imfura akajya amuhisha ko Se arembye, kuko uburemere bw'uburwayi bwe yabumenye ageze i Kigali.
Avuga ko yagize amahirwe yo kuganira na Se umubyara ndetse yanagize amahirwe yo kumusezera kuko yaguye mu modoka ye.
Ati 'Mpageze nabonanye na muzehe, icyumweru cyose tuganira, ndetse anapfa yapfiriye mu modoka yanjye mujyanye kwa muganga.'
Bad Rama yishimira ko nibura yagize umwanya wo gusezera kuri Se umubyara, ati 'Nizeye ko n'amagambo ya nyuma twavuganye yayumvise kuko twageze kwa muganga yamaze gupfa.'
Ikindi Bad Rama yishimira ni uko umubyeyi we yongeye kumubona bigasubiza icyifuzo uyu musaza yari amaranye igihe, ati 'Inshuro nyinshi muzehe yakundaga kuvuga ko gupfa azapfa ariko adashobora gutaha atabonye umwana we.'
Bad Rama ahamya ko umwanya yamaranye na Se wamubereye umwanya mwiza wo kumushimira ibintu bitandukanye yamufashije mu buzima, bityo ahamya ko nubwo urupfu rwabatandukanyije ariko uyu mubyeyi yitabye Imana yishimye.
Src:Igihe