Ku wa 29 Mutarama 2023, nibwo Bahavu abinyujije muri BahAfrica Entertaiment yatangaje ko filime zirimo 'Impanga'. 'Aba-Ex' n'izindi zari zisanzwe zitambuka ku muyoboro wa Youtube witwa Impanga Tv zigiye gutangira ku rubuga rwa www.aba.rw.
Yavuze ko kugira ngo umuntu abashe kureba izi filime bizajya bisaba ko yishyura. Ni icyemezo cyakiriwe neza n'abarajwe ishinga n'iterambere rya cinema mu Rwanda, ariko kandi hari abakunzi b'izi filime bavuze ko batazoroherwa no kuzireba bitewe n'ibiciro.
Ukoresha izina rya Munezero kuri Instagram yavuze ko ubwo 'haje ibijyanye no kwishyura' ahagaritse kureba filime 'Impanga' avuga ko agiye gutangira kureba izindi.
Ukoresha izina rya Mimi we yanditse ati 'Ubwo namwe muzanyemo bimwe bya Application kandi rero murabeho gusa yarinziza pe ariko ubwo butumwa ubwo abakene ntibukitureba.'
Bonhettebon kuri Instagram ye yasabye Bahatu kutazishyura amafaranga menshi kugira ngo umuntu arebe iyi filime. Yavuze ati 'Ubwo hajemo Application mutazatwishyuza menshi kuko hari abakunda 'Impanga' ariko batabona ubushobozi bwo kwishyura kuri 'Application' sibyo chou.'
Abandi bakomeje gutanga ibitekerezo basaba ko igihe kimwe izi filime zagarurwa ku rubuga rwa Youtube, cyangwa se ibiciro bikamanurwa kugira ngo buri wese abashe kureba.
Filime 'Impanga' iri mu zikunzwe muri iki gihe. Ahanini biturutse ku butumwa umwanditsi yakubiyemo n'abakinnyi b'abahanga bagaragaramo. Inatambuka kuri Televiziyo y'u Rwanda.
Igeze kuri Season ya Gatandatu, Episode ya Kabiri. Bahavu Usanase Jannet yabwiye InyaRwanda ko nta mukunzi w'iyi filime ukwiye kumva ko azagorwa no kureba iyi filime, ahubwo yagakwiye kwishimira intambwe nka BahAfrica Entertainment bateye.
Yavuze ati 'Niba koko uri umukunzi wacu ukaba ukunda 'Impanga Series' n'izindi filime dukora ndetse ukaba wifuriza iterambere cinema Nyarwanda muri rusange wakabaye ushimishijwe cyane n'intambwe itoroshye duteye, ugaharanira kudushyigikira kugirango turusheho kubakorera filime nyinshi kandi nziza.'
Bahavu akomeza avuga ko bashyizeho ibiciro batekereje ku bushobozi bwa buri wese. Â Akomeza ati 'Kuko ku kwezi kose ni ukwishyura 4000 Frw gusa ukirebera filime zose ziriho. Ushobora no kwishyura ku cyumweru 1800 Frw yonyine.'
Iyi filime 'Impanga' ikinamo abakinnyi barimo nka Bahavu Janet Usanase [Kami], Ingabire Davy Carmel [James], Nteziryayo Cyprien [Martin], Irakoze Billy Jacks [Rwema], Uwase Rehema [Tracy], Urwibutso Pertinah [Lydia], Byukusenge Adeline [Noella], Kampire Sarah [Micky], Byiringiro Rick Ozil [Chris] n'abandi.
Ni mu gihe muri filime 'My Ex' hakinamo MC Nario [Alpha], 'Pertina Urwibutso [Kessy], Musoni Julius [Trevor] na Glyaine [Tina].
Kanda hano ubashe gukurikirana filime kuriwww.aba.rw
Bahavu yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu ari bwo filime 'Impanga' itangira kunyura kuri www.aba.rw
Bahavu yavuze ko bashyizeho igiciro batekereje ku bushobozi bw'abakunzi b'izi filime batunganya
Bahavu aherutse gutangaza Francis Zahabu nk'umwe mu bakinnyi ba filime 'Impanga'
Inzira wanyuramo kugira ngo ubashe kureba filime ku rubuga rwa Bahavu Jeannette
KANDA HANO UREBE INTEGUZA Y'AGACE GASHYA KA FILIME 'IMPANGA'