Baraye ijoro! FERWAFA mu gushaka uko Stade Huye yakemerwa Amavubi akazayikiniraho (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bayobowe n'Umunyamabanga mukuru w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Muhire Henry, abakozi bashinzwe amarushanwa muri FERWAFA bakoze n'ijoro bashaka raporo yo kohereza muri CAF kugira ngo bazemerere Amavubi kwakirira kuri Stade Huye.

Ni nyuma y'uko muri raporo Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF) iheruka gusohora raporo igaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu 23 bidafite ikibuga kizakinirwaho umukino w'umunsi wa 4 w'itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 aho ruzakira Benin, rukaba rusabwa kwakirira hanze y'u Rwanda.

Benshi batunguwe no kubona ubu butumwa cyane ko bari bazi ko nyuma y'uko Stade Huye ivuguruwe ubu yabaye mpuzamahanga cyane ko yakiniweho umukino wo gushaka itike ya CHAN aho Amavubi yasezerewe na Ethiopia, ijonjora ryo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cy'abatarengeje imyaka 23.

Mu gushaka ibisubizo, ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 3 Gicurasi, ni bwo itsinda ririmo Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry, abayobora Komisiyo y'Amarushanwa yayo n'abafata amashusho n'amafoto, ryagiye kuri Stade ya Huye.

FERWAFA yavuze ko ' basuye Stade ya Huye mu rwego rwo kunoza raporo iherekejwe n'amashusho ikoherezwa CAF nk'uko ibisaba mbere yo gutanga uburenganzira bwo kuhakinira umukino w'Umunsi wa Kane w'amajonjora ya CAN 2023.'

"Hagendewe ku bisabwa n'amabwiriza yo muri 2022 yo kwemeza ibibuga bikinirwaho amarushanwa ya CAF, Federasiyo isabwa kohereza raporo y'ibanze muri CAF iherekejwe n'amashusho ishobora gushingiraho igatanga uburenganzira bwo kuhakinira umukino runaka bitewe n'urwego rw'irushanwa.'

Mu mafoto FERWAFA yasangije abanyarwanda harimo agaragaza iki kibuga mu gihe umukino waba ukinwe ni njoro uko cyaba kimeze.

Kuba u Rwanda rutari rufite ikibuga mpuzamahanga cyemewe na FIFA na CAF, byatumye mu bibuga rufite hahita hatangira kuvugururwa Huye Stadium kuko ari yo yasabwaga ibintu bike cyane ko nk'Amahoro Stadium azamara kuvugururwa 2024, Kigali Stadium yo byavugwaga ko igihe bayifuriza itaba yabonetse nubwo ubu irimo kuvugururwa.

Stade Huye yari yubatswe itwaye miliyoni 550 z'amafaranga y'u Rwanda, yatangiye kuvugururwa amasiga mana ariko igihe yifuzwaga muri Kamena 2022 kigera itararangira neza biba ngombwa ko u Rwanda rwakirira Senegal muri Senegal. Bivugwa kuyivugurura byatwaye miliyari 9 z'amafaranga y'u Rwanda.

U Rwanda rufite kugeza tariki 7 Gashyantare 2023 kuba rwamaze gutanga raporo igaragaza ko ikibuga cya Huye cyujuje ibisabwa icyemezo kikazafatwa na CAF.

Amafoto agaragaza Huye Stadium uko yaba isa mu gihe umukino ukinwe ni njoro
Abakozi ba FERWAFA bayobowe n'umunyamabanga Muhire Henry baraye amajoro bashaka raporo yo kohereza muri CAF



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/baraye-ijoro-ferwafa-mu-gushaka-uko-stade-huye-yakemerwa-amavubi-akazayikiniraho-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)