Nyuma yaho Abakorera mu gakiriro ka Gisozi batunze agatoki ibigo byubwishingizi kwanga kubaha ubwishingizi bitewe nuko aho bakorera ngo hakunze gushya, Banki Nkuru yu Rwanda BNR yasobanuye ko ibi bigo bifite ikibazo cyo kumenya ingano nyayo yamafaranga byaca abo mu gakiriro ka Gisozi, kugira ngo bitagwa mu gihombo mugihe habaye impanuka yInkongi.
Hari mu ijoro ryo ku wa 13 Gashyantare 2023, ubwo habaga impanuka yinkongi yumuriro ndetse ahafashwe niyo nkongi niho haherukaga gushya na none muri ayo masaha ku itariki ya 17 Kanama 2021, nabwo bakaba baravugaga ko byatewe numuriro wamashanyarazi utari uyobowe neza.
Bamwe bahakorera babwiye itangazamakuru ryacu ko bagiye guhura nibihombo bikomeye, kuko nta bwishingizi bari bafite ku mpamvu zitandukanye.
Icyakora hari abatunze agatoki ibigo byubwishingizi, ko byinangiye kubaha ubwishingizi bivuga ko aho bikorera hakunze gushya.
Umwe mubahafite ibikorwa ati 'Ibi bigo byubwishingizi byacu iyo uje uvuga ko uturutse mu Gakiriro ka hano, ntabwo bakunze kubuguha. Bavuga ko aha hantu hahora hashya buri munsi, bihora byisubiramo buri munsi.
Nubwo bisa nibyumvikana ko ikigo cyubwishingizi gifite uburenganzira bwo kubuguha cyangwa kikabukwima mu kwirinda ibihombo, abasesengura ibyubukungu bo siko babibona.
Impuguke mu bukungu Dr Bihira Canisius, agaragaza ko ibikorerwa mu gakiriro ka Gisozi biri munyungu rusange za rubanda, bityo ko kuba ibigo by'ubwishingizi byanga gukorana n'abahafite ibikorwa byaba ari ikibazo gikomeye, Leta ikwiye kwinjiramo.
Ati Ibigo byubwishingizi ubundi Leta yakagombye kubihatira kuko ni akazi kabyo, bariya bo mu gakiriro uriya ni umwuga utanga akazi kenshi mubanyarwanda. Buriya mu gakiriro ntabwo habuze nk10% ryinyongerabukungu kubera ibintu bakora bagatanga nakai noneho rero abishingizi bo ngo ntabwo babishingira, biriya ni agahoma munwa.
Banki Nkuru yu Rwanda BNR, ifite mu nshingano kugenzura ibigo byubwishingizi, ivuga ko ibi bigo bifite ikibazo cyo kumenya ingano nyayo yamafaranga byaca kubakorera mu gaciriro ka gisozi, kugira ngo bitazahomba mugihe haba habaye inkongi yumuriro.
Icyakora ntigaragaza niba hari icyo yabikoraho.
Guverineri wa BNR John Rwangombwa arabisobanura.
Ati Abo bagakiriro kubera ko haba ikibazo cyinkongi yumuriro, akenshi bari bakwiye guhendwa kurusha umuntu ufite inzu wenda kacyiru. Ubwo ngira ngo ikibazo gihari ibigo byubwishingi bafite, ni icyo kugena igiciro nyacyo cyafasha.
Ikibazo cyibigo by'ubwishingizi byanga kwakira abafite ibikorwa byubucuruzi kubwimpungenge zo kugwa mu bihombo si ubwa mbere cyumvikanye, kuko nabamotari nabo ibigo byinshi by'ubwishingizi ngo byanze kubakira bitewe nuko ngo bakunze gukora impanuka.
Ibi ngo nabyo bituma ubwishingizi bwa Moto bukomeje kuba hejuru, ikigo cy'ubwishingizi cyemeye kubakira gikunze kubisobanura.
Daniel Hakizimana
The post BNR yagize icyo ivuga ku bigo byubwishingizi biheza abakorera mu gakiriro ka Gisozi appeared first on FLASH RADIO&TV.