Bruce Melodie yahaye impano y'imodoka umugore... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muririmbyi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yakunze kugaragaza umugore we nk'umuntu udasanzwe mu rugendo rwe rw'ubuzima.

Yifashishije konti ye ya Twitter, Bruce Melodie yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023, yafashije umugore we kwizihiza isabukuru y'amavuko.

Bruce yavuze ko yizihije umugore utangaje 'wibye umutima wanjye', kandi wamubaye hafi mu bihe bikomeye n'ibyoroheje.

Mu magambo yakoresheje yumvikanisha ko yahaye impano itari nini umugore we 'Yabyitse akantu gato', mu rwego rwo gufasha umukunzi we kwizihiza neza iyi sabukuru. Arenzaho ati 'Isabukuru nziza nanone rukundo rwanjye.'

Bruce aherutse kwandika kuri konti ye ya Instagram amagambo aryohereye, aho yavuzemo ko yifuza kumarana n'umugore we ubuzima bwe bwose kugeza buzukuruje. Hari nk'aho yanditse agira ati 'Uwantwaye ubusore mugabiye n'ubusaza".

Imyaka 11 irashize, umuhanzi Bruce Melodie akora umuziki. Muri iyi myaka yasohoye indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye, zimwe na zimwe zabaye idarapo ry'umuziki we mu myaka itandukanye, izindi zimuhesha ibikombe.

Mu kabati ke abitsemo ibikombe birimo ibya Salax Music Awards, Primus Guma Guma Super Stars, TV10, Hip Hop Music Awards Uganda, Kiss Summer Awards n'ibindi byinshi bigaragaza ko ari umuhanzi ukomeye.

Indirimbo amaze gusohora mu gihe amaze mu muziki zigize Album zirenga eshatu, bitewe n'izo wakubira kuri Album imwe.

Muri iki gihe akunzwe mu ndirimbo zirimo 'Funga Macho', ndetse na 'Love me harder' yahimbiye umugore we wizihiza isabukuru y'amavuko.




Bruce Melodie ati "Isabukuru nziza nanone rukundo rwanjye."

'Catherine' ari mu byishimo bikomeye.... Abana n'umugabo bamufashije kwizihiza isabukuru y'amavuko

Bruce Melodie yagaragaje amafoto y'imodoka yahaye umugore we 'Catherine', mu kwizihiza isabukuru y'amavuko

Bruce Melodie yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu yafashije umugore 'wibye umutima wanjye' kwizihiza isabukuru y'amavuko



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125733/bruce-melodie-yahaye-impano-yimodoka-umugore-we-wizihije-isabukuru-yamavuko-amafoto-125733.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)